00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukwibohora nyabyo; urugendo rwa Antoinette Habinshuti, Umuyobozi Mukuru wa World Vision muri Sénégal

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 Nyakanga 2021 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Kuva mu 1990, ubwo Abanyarwanda benshi bari barahejejejwe ishyanga, bamwe bari bagizwe n’urubyiruko bishyize hamwe batangiza urugamba rwo kubohora igihugu cyababyaye. Nyuma yo kwitegura bihagije, ku itariki ya 1 Ukwakira binjiye mu Rwanda, baza bafite intego zirenze izigaragarira amaso, kuko uretse kubohora Abanyarwanda, ingabo za FPR-Inkotanyi zambutse Kagitumba zifite indi ntego yo kubaka iterambere rirambye ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Nyuma y’urugamba rw’imyaka ine rwabohoye igihugu kugeza ku nkike za nyuma zishoboka, FPR yatangiye urugendo rutoroshye rw’iterambere, ihera mu kugarura amahoro n’umutekano no kubanisha Abanyarwanda.

Ibintu bimaze kujya mu buryo ahagana muri za 2000, Leta yashyizeho intego z’iterambere zizwi nka ‘Vision 2020’.

Iyo ntego ngari yari ikubiyemo ingamba z’uburyo igihugu kizatera imbere kuva ku mwana wagwingiye kugera ku kugihindura igicumbi cy’ubukerarugendo, bigaherezwa no kubaka urwego rukomeye rw’umutekano, kurwanya ruswa n’akarengane no kubaka inzego zikomeye z’ubutabera, ku buryo amateka y’akababaro Abanyarwanda bahuye nako kuva mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yayo, agasozwa na Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye rurangiza, ashyirwaho iherezo burundu.

Umusaruro ni uko ubuzima bw’Abanyarwanda bwateye imbere ku muvuduko uri mu ya mbere iri hejuru ku Isi, kuko ikigero cy’ubukene bukabije cyagabanutse cyane kikagera kuri 16%, abana bari mu myaka yo kwiga bakaba babona uburezi ku kigero kirenze 90% mu gihe serivisi z’ubuzima zegerejwe buri Munyarwanda wese uzikeneye.

Igisebo cyahindutse ishema

Bitewe n’ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuze mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, kwitwa Umunyarwanda muri ibyo bihe byari igisebo, kuko kimwe mu bibazo byagarukaga kenshi byari bifitanye isano n’ayo mateka, abantu bibaza uburyo abanyagihugu bicanye mu buryo buteye ubwoba nk’uko byagenze mu Rwanda.

Uko iminsi yagendaga yicuma ariko, ibyari igisebo byahindutse ishema, kuko iterambere ry’u Rwanda ryatumye bamwe bibazaga uburyo igihugu cyahindutse umuyonga, batangira kwibaza uburyo iki gihugu cyabashije kwivana mu kaga gakomeye cyanyuzemo, kikaba kimwe mu bihugu ntangarugero ku Isi mu ngeri nyinshi, zirimo kurwanya ruswa, guteza imbere uburinganire, guteza imbere isuku, imiyoborere myiza n’ibindi.

Kuri Antoinette Habinshuti, Umunyarwanda uyobora World Vision muri Sénégal ari naho atuye n’umuryango we w’abana batatu, iterambere u Rwanda rwagezeho nyuma yo kwibohora ni ibitangaza mu bindi kuko kubona kuva ku buryo yize, akabona akazi, "Byose byerekana ko Abanyarwanda ari abantu bashoboye kandi uku ni ko kwibohora nyakuri.”

Habinshuti n’umuryango we bageze mu Rwanda mu 1995, ubwo yari akiri umwari w’imyaka 17 gusa. Avuga ko nk’umukobwa wari umunyeshuri, yiyumvise bitandukanye akimara kwinjira mu Rwanda, kuko yumvise ko noneho ageze ahantu afite uburenganzira bwo kubaka iterambere rirambye, yaba irye ku giti cye n’iry’igihugu muri rusange.

Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, yagize ati “Tugeze mu Rwanda, icyo gihe harimo ikintu cyo kumva ko nawe hari icyo ushobora gukora. Nabaga nzi ko ngomba gushaka ikintu cyo gukora nkafatanya n’umubyeyi wanjye tugakora tukiteza imbere.”

Yasobanuye ko ubwo bushake bwo gukora yabukomoye kuri gahunda zari mu gihugu zatangaga amahirwe y’iterambere atavanguye.

Ati “Nkanjye nifuzaga gutera imbere, nifuzaga kugira icyo nkora, ukabona ko aho uri baguha ubwo bubasha bwo kuba wakwiteza imbere, bwo kuba wagera kuri izo nshingano [inzozi] zawe. Ngeze mu Rwanda, nari mfite inzara n’inyota yo kugira ngo ejo hazaza hazabe heza, atari ku bwanjye gusa, ahubwo ari ku muryango wanjye n’umuryango mugari w’Abanyarwanda muri rusange.”

Umurava wa Habinshuti mu gihugu gitanga amahirwe y’iterambere wabaye nka ya mata abyara amavuta, kuko uyu mubyeyi yabonye amahirwe yo kwiga kaminuza, akajya abivanga no gukora, kandi byose akabishobora.

Byashoboka ko nk’umwana w’umukobwa wari ukiri muto, Habinshuti atari kubona uko arara amajoro yiga agataha nta mpungenge, ariko yemeza ko umutekano wari mu gihugu wamushoboje kugera ku nzozi ze nta na kimwe yishe.

Ati “Umubyeyi wanjye ntabwo yabonye amahirwe yo kujya mu ishuri, rero njye wabonye amahirwe, namara kwiga, nkabona imirimo, ku bwanjye numva ko ari ukwibohora kudasanzwe.”

Yongeyeho ko nta kibazo cyo gutaha amajoro yajyaga agira, nubwo yakoraga urugendo rurerure kuko yavaga kuri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) atashye i Nyamirambo, ati “Nk’umwaka w’umukobwa, harimo ibyago byinshi [kuva ku ishuri nijoro], ariko nta na rimwe nigeze mpura n’ikibazo mu nzira kuko mu nzira hose wagendaga uhura n’abasirikare ukumva utekanye, harimo n’icyo kintu cy’umutekano cyatumaga umuntu yumva atuje.”

Kwitura igihugu byahindutse intego

Nyuma yo kurangiza amashuri, Habinshuti yabonye amahirwe yo kujya kwiga Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (masters) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nkunga ya Leta, arangiza kwiga abona akazi atangira gukora atyo.

Yavuze ko ayo mahirwe yose ababyeyi be batayabonye kuko batari bafite igihugu, ati icyo byanyeretse “Ni ukubona amahirwe dufite nk’abana b’abakobwa ababyeyi bacu batari bafite, byonyine bigaragaza ko hari amahirwe igihugu cyaduhaye.”

Nubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, intego ya Habinshuti yari ugukomeza gukora cyane akazamuka mu ntera, ariko agahora atekereza uburyo azitura u Rwanda n’ubuyobozi bwiza bwarwo rwamugize uwo ari we uyu munsi.

Yavuze ko nyuma yo kureba ibyo amaze kugeraho n’ubuzima yakuriyemo, yanzuye ko akwiye kwiha intego ziremereye mu buzima kuko yabonye ko ibintu byose bishoboka.

Ati “Icyifuzo cyanjye cya mbere cyari ukuvuga ko nk’umukobwa, ntabwo mbona ko hari ikintu na kimwe abandi bageraho njyewe ntageraho. Nkumva ko mu mibereho yanjye, nta kintu ngomba kwishyiriraho umupaka, ntitaye ku myaka yanjye cyangwa igitsina cyanjye. Buri gihe numvaga amahirwe mfite ntayapfusha ubusa, numvaga ko ndi kwiga kugira ngo nifashe kandi mfashe igihugu.”

Iki cyizere no kwitinyuka yavomaga mu mateka y’u Rwanda, nibyo byatumye Habinshuti atangira kwaguka mu mitekerereze n’imikorere, ati “Natangiye gukora ndi muto, ariko nta na rimwe numvaga hari ahantu mpejwe. Napfaga kuba mfite CV yanjye, nkumva ko kubera ko ubwo burenganzira twabuhawe, nkumva nta wansubiza inyuma. Rero kuba uzi neza ko hari ibikurengera, kuba wumva ko hari intambwe watera kandi Leta ikabigufashamo, byatumye numva ko nanjye nakwiha intego ndende yo kugeraho.”

Nyuma gato, Habinshuti yabonye amahirwe yo kugaruka gukorera mu Rwanda, aho yakoraga muri Partners in Health, akorana na Minisiteri y’Ubuzima.

Ati “[Nari mfite] inyota yo kumva ko igihugu kikiri kubakwa, ariko nkumva ko hari ideni mfite, hari ahantu igihugu cyamvanye, kikangeza aho nari ngeze. Igihugu cyampaye ubushobozi bwo kugera ku byo ngezeho, [impamvu] ni uko nabwiraga abantu nkoresheje u Rwanda, nkababwira ukudacika intege mbona iwacu mu Rwanda, uburyo ushyiraho intego zawe, ufite aho uva n’aho ushaka kugera, uburyo ushyiraho imirongo migari, ufite intego z’imyaka 10 iri imbere, byose kuko nabibonaga mu Rwanda.”

Uku kwigira ku miyoborere y’u Rwanda byatumye n’izindi nshingano yabonye muri World Vision azishobora mu bitagoranye, ashingiye ku gisobanuro cy’ubuyobozi yakuye kuri Leta y’u Rwanda.

Ati “Nize kuyobora mu byo nabonye iwacu, nabonye ko mu Rwanda, ikintu cya mbere nabonye ni uburyo igihugu cyashizeho gahunda ya Vision 2020. Icyo gihe u Rwanda rwari rwemeje ko buri muntu wese ufite icyo ashaka kugeza ku Rwanda, azaza akagendera muri uwo murongo. Nanjye nabonye ko kugira ngo mbe umuyobozi mwiza muri ibi ndimo nkora muri Sénégal, mbihuze no kwiha intego y’imbere heza.”

Ikivi kizuswa n’urubyiruko

Nubwo u Rwanda rwageze kuri byinshi mu myaka 27 ishize, ruracyafite intego ndende cyane rwifuza kugeraho, zikubiye mu cyerekezo 2050.

Habinshuti yavuze ko kwigira ku bayobozi barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ari byiza, ariko bigakomeza kugirwamo uruhare n’ urubyiruko rukwiye gufata iya mbere mu kugera ku iterambere ababohoje igihugu bifuzaga.

Ati “Ikivi cy’abatubanjirije tuzacyusa kandi tuzakomeza, hari aho bifuzaga kugera, kandi hari imbaraga nyinshi zatanzwe, kugira ngo abarwanye bumve ko aho bifuzaga ko u Rwanda rugera, nitwe duhari ngo tubikore koko.”

Habinshuti nk’umuyobozi yavuze ko urubyiruko rudakwiye gutinya, ati “Ntihakagira umuntu ugira ubwoba bwo kwiha intego, kandi hano hanze dufite agaciro, rero nimwubakire kuri ayo mahirwe nk’abana b’Abanyarwanda, ubushake burahari n’urugero rwiza twararweretswe, icyo twashyiraho imbaraga, twakigeraho.”

Yongeyeho ati “Dufatanye mu nzira zitandukanye, kugira ngo aho ababyeyi bacu bageze, tugere kure bishoboka, nizo za Vision 2050 twumva. Nitwe dufite inshingano zo gusigasira ibyagezweho [no kubaka iterambere rirambye].”

Ubwo Habinshuti yasuraga ikigo cy'ishuri ribanza muri Sénégal, ari kwigisha abana gukaraba intoki mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19
Aha yari kumwe na Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Sénégal ubwo yari yasuye ibikorwa biterwa inkunga na World Vision
Habinshuti akunze kugaragara yagiye gusura ibikorwa bya World Vision, akaganira n'abagenerwabikorwa
Habinshuti akunze gutumirwa mu biganiro bivuga ku buzima bw'umwana
World Vision muri Sénégal isanzwe ifitanye imikoranire na Leta y'icyo gihugu
Ubwo Habinshuti yarimo gutanga ikiganiro kuri televiziyo kigaruka ku burenganzira bw'umwana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .