U Rwanda rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga ry’ubukerarugendo ribera muri Singapore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 01:13
Yasuwe :
0 0

Mu gukomeza kumenyekanisha gahunda ya ‘Visit Rwanda’, mu gace ka Asia Pacific, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Singapore, harimo kwerekanwa ubukerarugendo mu imurikagurisha rizwi ku izina rya ILTM (International Luxury Travel Market).

Iri murikagurisha rikomeye ry’ubukerarugendo ryatangiye kuwa 27 Gicurasi kugeza kuwa 30 Gicurasi, rirabera muri Singapore.

Ryanitabiriwe n’ibigo biri ku isonga mu bijyanye n’ubukerarugendo mu Rwanda birimo; Thousand Hills Africa, Radisson Blu Kigali, Akagera Aviation, Africa Journeys na Uber Luxe safaris.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Guillaume Kavaruganda, yavuze ko akarere ka Asia Pacific, kiteguye kuba isoko y’abakerarugendo basura u Rwanda, atanga urugero rw’aho abanya-Singapore barusura biyongereyeho 18% mu myaka ine ishize.

Uhagarariye RDB muri iri murikagurisha ry’ubukerarugendo Yves Ngenzi, yavuze ko aya ari amahirwe akomeye yo kugera ku bakerarugendo bo muri Asia Pacific, yongeraho ko abarenga 300 bitabiriye inama zabereye aho u Rwanda rumurikira muri iki gikorwa cy’iminsi itatu.

Umuyobozi Mukuru wa Thousand Hills Africa, Jacqui Sebageni, avuga ko abakiriya baturuka mu karere ka Asia Pacific, biyongereye akarenga 20% mu myaka ibiri kandi yizeye ko bazakomeza kwiyongera kubera kwitabira iri murika.

Muri iri murika ry’ubukerarugendo, itsinda ry’u Rwanda ryakiriye ikiganiro cy’ibigo bitandatu byagaragaje inyota ku Rwanda.

U Rwanda ruramurika urusobe karemano rw’ibikurura ba mukerarugendo harimo ingagi zo mu birunga, ubwoko 13 bw’inguge ziba muri Pariki ya Nyungwe, amoko arenga 700 y’inyoni n’ibimera bikurura ba mukerarugendo.

Aho u Rwanda rumurikira kandi habera n'ibiganiro
Aho u Rwanda rurimo kumurikira ubukerarugendo bwarwo muri Singapore
Ingagi zo mu birunga, Pariki ya Nyungwe n'ibindi ni bimwe mu byo Rwanda rurimo kumurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza