U Butaliyani: Abanyarwanda n’inshuti zabo bishimiye isabukuru y’umunsi wo kwibohora k’u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 Nyakanga 2019 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo bo mu Butaliyani, bahuriye mu birori byo kwishimira isabukuru y’ukwibohora k’u Rwanda, bagaruka ku ntambwe y’iterambere n’imibereho myiza rugezeho mu myaka 25 ishize.

Mu ijambo rye yagejeje ku bari aho, Betty Ntamanyoma uyobora Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani, yavuze ko ari amahirwe akomeye n’ishema kuri we nabo bafatanyije muri Komite nyobozi bose, kuba bifatanyije n’abandi banyarwanda n’inshuti zabo mu kwishimira umunsi mukuru wanditse amateka y’u Rwanda.

Ati “Uyu munsi ni umunsi udasanzwe kuri twe abanyarwanda yemwe n’inshuti zacu zikurikirana amateka u Rwanda rwaciyemo n’urugamba rukomeje rwo kwiteza imbere”.

Ntamanyoma yakomeje avuga ku mateka Igihugu cy’u Rwanda cyaciyemo, aho ruvuye naho rugeze n’imigambi y’ubuyobozi buriho yo guteza imbere abanyarwanda bose ntawe uhejwe.

Ati “Twagize amahirwe nk’igihugu cyari kivuye mu icuraburindi, Tubona Perezida nka Paul Kagame, uzi neza abanyarwanda icyo bifuza, ko batabereyeho guhora mu bibazo, ushaka ko umwana aho ari hose uwo yaba ariwe wese naho akomoka aho ariho hose mu gihugu agomba kugira umwanya mwiza n’imibereho ijyanye n’ibihe tugezemo, akiga kandi akabaho neza”.

Ntamanyoma akomeza avuga ko amateka mabi yahekuye u Rwanda hicwa ababyeyi, abana, ibibondo, abarwayi bazira uko bavutse, ariko ubu ibi byavuyemo imbaraga zo gukorera igihugu, nk’uko Perezida Kagame yabivuze ‘Ubuziraherezo’.

Ati “Kutagira igihugu n’uburenganzira bwo kubona urupapuro rw’inzira (passport) ibyo byararangiye, umunyarwanda ubu arangwa n’ishema n’agaciro yiha mu byo akora byose niyo ndangamuntu ituranga hano mu mahanga”.

Mu kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo kwibohora, Ntamanyoma yavuze ari n’igihe cyo gushimira byimazeyo ingabo z’ u Rwanda zabiharaniye bamwe bakahasiga ubuzima abandi bakahakomerekera cyane.

Avuga ko nk’abanyarwanda bari mu mahanga umusanzu wabo ari ugushyira hamwe bakiteza imbere batibagiwe no gufatanya n’abandi bari mu gihugu, kuko urugamba rusigaye narwo rukomeye atari urwo guharira Ingabo z’igihugu gusa ahubwo rureba buri wese, yaba umuto n’umukuru kugira ngo bakomeze gusigasira ibyagezweho.

Yavuze kandi ko uyu ari umwanya wo kongera kwibutsa gufatanyiriza hamwe mu guhashya abashaka gupfobya no guhakana amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi no gushimira abayihagaritse.

Ati “Dushimira Ingabo za FPR Inkotanyi n’umugaba w’ikirenga Paul Kagame, bafatanyije kuyihagarika tariki ya 4 Nyakanga 1994, impundu zikavuga i Kigali no mu zindi ntara, u Rwanda rukongera kubona ituze”.

Ntamanyoma yashimiye abanyarwanda baba mu Butaliyani uko bakomeje kugaragaza urukundo rw’igihugu babinyujije mu bikorwa birimo kwitanga bakabonera inkunga y’ubwisungane mu kwivuza abanyarwanda bayikeneye, abasaba ko byakomeza kuko ari umuhigo mwiza biyemeje.

Abakurikiraga ibiganiro byo kwibohora
Urubyiruko rwitabiriye ngo babwirwe amateka y’igihugu cyabo kuko nirwo Rwanda rw'ejo
Betty Ntamanyoma hagati abyinana n’abitabiriye Kwibohora 25 mu Butaliyani
Betty Ntamanyoma uyobora Diaspora nyarwanda mu Butarliyani avuga ijambo ry’umunsi mukuru wo kwibohora 25 , umuhango wabereye mu mujyi wa Milan
Habayeho kwizihirwa bararirimba
Buri wese washatse gutanga ubutumwa yahawe umwanya
Hateguwe, banasangira umutsima (Gâteau) w’ukwibohora k’u Rwanda ku nshuro ya 25

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza