U Burusiya: Abanyarwanda bizihije Umuganura bishimira inzira y’igihugu yo kwigira

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 2 Kanama 2019 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Burusiya bifatanyije n’inshuti zabo mu birori byo kwizihiza Umunsi mukuru w’Umuganura bishimira umusaruro wagezweho n’u Rwanda mu nzira yo kwigira.

Ibi birori byabereye ku Cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya, kuri uyu wa Gatanu, tariki 2 Kanama 2019, byaranzwe no kurebera hamwe ibitaragenze neza, hagamijwe kubikosora.

Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku mateka n’impamvu y’Umuganura, abitabiriye barasabana, basangira ibyo kurya bitetse Kinyarwanda ndetse barasabana binyuze mu gucinya akadiho mu kwimakaza umuco nyarwanda no kuwukundisha abakiri bato.

Col Gashayija Emmanuel, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Ambasade muri ibi birori yibukije abari aho amateka y’Umuganura umaze hafi imyaka 500 mu muco w’u Rwanda.

Yavuze ko wari umunsi mukuru wubahwaga kandi ukizihizwa ku rwego rw’i Bwami guhera ku Ngoma y’Umwami Gihanga Ngomijana, ariko nyuma ukaba waraje guhagarikwa n’abakoloni batashakaga ubumwe n’ubusabane mu Banyarwanda.

Yakomeje avuga ko ku Munsi w’Umuganura “Abayobozi basabanaga n’abayoborwa, abana bagasabana n’ababyeyi. Ni muri icyo gitaramo cy’Umuganura hamurikwaga ibikorwa by’indashyikirwa [inka nziza, umusaruro ushimishije….] maze abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.”

Yabibukije ko Leta y’u Rwanda imaze kubona ibyiza by’Umunsi w’Umuganura mu kunga Abanyarwanda no kubahuriza mu busabane, ku byiza n’akamaro wagize mu kubaka igihugu, yawuhaye agaciro gakomeye.

Byatumye ishyiraho n’ikiruhuko kiba buri wa Gatanu wa mbere wa Kanama kugira ngo kuri uwo munsi Abanyarwanda basabane, bunge ubumwe, bazirikane ibyiza bagezeho ari nako bahiga gukora neza kurushaho umwaka utaha.

Abanyarwanda baba mu Burusiya biganjemo abanyeshuri basabwe gukomeza guhesha igihugu cyababyaye ishema biga bakanatsinda neza, birinda icyo aricyo cyose cyabarangaza, n’icyabatera cyose kugawa bakavanwa mu murongo w’Intore.

Abanyeshuri batsinze neza uyu mwaka babishimiwe, ndetse n’abakozi besheje imihigo mu byo biyemeje gukora mu 2018/2019 babishimiwe; bose hamwe biyemeza gukora neza kurushaho.

Insanganyamatsiko y’umunsi mukuru w’umuganura wa 2019, igira iti “Umuganura isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Col Gashayija yabibukije ko mu kwizihiza Umuganura 2019 bagomba kurushaho guteza imbere umuco w’ubumwe no kwigira kuko ushushanya gusangira umusaruro w’ibyo Abanyarwanda bagezeho cyangwa bejeje kandi byose biboneka binyuze mu gukunda umurimo n’igihugu cyabo gituma bagera ku burumbuke.

Abanyarwanda batuye mu mahanga n’inshuti zabo basabwe gukomeza guteza imbere Ubukerarugendo, basura u Rwanda no gukomeza kurukundisha abataruzi hagamijwe kuzamura ishoramari n’ubukerarugendo bishingiye ku muco.

Umunsi w’Umuganura muri Ambassade y’u Rwanda i Moscow wagaragaje kandi kwishimira ibyo gahunda y’imiyoborere myiza y’igihugu yagejeje ku mibereho y’abawitabiriye. Mu bawitabiriye barimo Abarusiya bageze mu Rwanda bashimagije ubwiza bwarwo n’umuco w’abenegihugu.

Abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umuganura mu Burusiya basangiye amafunguro atetse Kinyarwanda
Basangiye amafunguro arimo ibigori biri mu bihingwa byera mu Rwanda
Ibirori byitabiriwe n'abantu batandukanye baje kwifatanya n'Abanyarwanda kwizihiza Umuganura
Abanyarwanda bifatanyije n'inshuti zabo mu birori byo kwizihiza Umuganura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza