U Buholandi: Ishuri rikuru rya ISS ryifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 Kamena 2018 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Mu Ishuri Rikuru rya ISS (International Institute of Social Studies) riherereye mu mujyi wa La Haye mu Buholandi, ku wa 4 Gicurasi2018, habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wateguwe n’ubuyobozi bw’iri shuri rifatanije n’abanyeshuri b’Abanyarwanda baryigamo.

ISS ni iya Kaminuza yitwa ‘Erasmus University of Rotterdam’, yakira abanyeshuri benshi bavuye mu bihugu by’Afrika n’ ahandi.

Icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri ISS cyitabiriwe n’abasaga 70, barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre; Umuyobozi mukuru wa ISS, Prof. Inge Hutter; abanyeshuri; Abanyarwanda n’inshuti z’ u Rwanda.

Uharariye abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri ISS, Kimararungu Patrick, yashimiye abagize uruhare mu gufasha Abanyarwanda muri ISS gutegura umuhango wo kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi.

Yagize ati “Ubundi icyunamo kimara iminsi ijana kuva mu kwezi kwa Mata kugera mu kwezi kwa Nyakanga. Muri ayo mezi atatu ibikorwa byo kwibuka biba bigikomeza akaba ariyo mpamvu natwe twakoze uyu muhango kuri iyi tariki, kwibuka jenoside kandi bikaba ari inshingano za buri munyarwanda wese ni aho yaba aherereye hose ku Isi. Akaba ariyo mpamvu nshimira cyane inkunga y’Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi n’abanyeshuri twafatanyije gutegura iki gikorwa.”

Umuyobozi wa ISS, Prof Inge Hutter, yavuze ko kaminuza ayoboye iha agaciro gakomeye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari igikorwa mfashanyigisho kugira ngo ntihazagire jenoside iba ukundi.

Prof. Inge yanibukije ko uyu mwaka ubaye uwa gatatu uyu muhango ubera muri iyi kaminuza kuva yatangira kuyiyobora kandi ko nta kabuza bizakomeza.

Ambasaderi Karabaranga yashimiye iyi kaminuza kuba ihora ifasha Abanyarwanda bayigamo mu bikorwa byo gutegura umuhango wo kwibuka Jenoside.

Yagize ati “Kuba uyu muhango ubera muri kaminuza nk’iyi yigamo abanyeshuri bakomoka mu bihugu byinshi bitandukanye barimo n’abazaba abayobozi b’ejo hazaza, ni umwanya mwiza wo kugira ngo abantu baganire ku mpamvu zitera jenoside, uko ikorwa n’ingaruka zayo.”

Yasobanuriye abanyeshuri ko kugira ngo jenoside ikorwe habaho ibice byinshi mu kuyitegura , hagasoza igice cya nyuma cyo “Guhakana no Gupfobya Jenoside”.

Yakomeje agira ati “Nubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagaritswe muri Nyakanga 1994, n’uyu munsi igice cyo kuyihakana no kuyipfobya kiracyakomeza.”

Yongeyeho ko abenshi mu bayihakana ari abayigizemo uruhare ndetse n’inshuti zabo zibatiza umurindi.

Yanavuze ko hakiri n’ibihugu byinshi bicumbikiye ndetse bikanakingira ikibaba abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amb. Karabaranga yongeye gusaba amahanga ko yafata abakekwaho iki cyaha, akabacira imanza cyangwa se akabohereza kuburanira mu Rwanda.

Yanasabye ko nk’uko gupfobya Jenoside yakorewe Abayahudi (Shoah) ari icyaha gihanirwa, ibiguhu by’Isi bikwiye gushyiraho n’amategeko ahana abapfobya bakanahakana iyakorewe Abatutsi.

Yashimiye Leta y’u Buholandi ko imaze guca imanza ebyiri ku byaha byakozwe n’abanyarwanda muri jenoside, abandi bantu babiri bakekwaho nabo bakaba baroherejwe mu Rwanda.

Umuhango wo kwibuka kandi wabayemo umwanya wo w’isengesho no gucana urumuri rw’icyizere, baneraba filimi ndangamateka yerekana uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yashimiye ISS yashyigikiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Aabnyeshuri ba ISS bifatanyiijhe n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza