U Buholandi: Abanyeshuri ba kaminuza bigishijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 Gicurasi 2018 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi yatanze ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorwe Abatutsi, byabereye muri Kaminuza ya VU-Vrije (Vrije Universiteit Amsterdam), ku wa 3 Gicurasi 2018.

Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Karabaranga Jean Pierre, yahaye ikiganiro abanyeshuri 150 bo muri kaminuza eshatu; Vrije Universiteit Amsterdam (VU), University of Amsterdam (UvA) na Amsterdam University College (AUC), kivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, uko yateguwe igashyirwa mu bikorwa n’uko nyuma yayo hariho abayihakana ndetse anavuga ku batarahanirwa uruhare bayigizemo.

Icyo kiganiro cyatanzwe mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, Amb. Karabaranga yababwiye ko ayo mateka yasize isomo mu kubaka u Rwanda rw’ejo heza n’umugabane wa Afurika muri rusange, bikabera kandi inyigisho ikomeye ibindi bihugu by’Isi kuko jenoside ari igisebo ku kiremwamuntu aho kiva kikagera.

Yanerekanye ko Umuryango w’Abibumbye ariwo uhuriyemo ibihugu by’Isi yose byatereranye u Rwanda, amaradiyo na za Televiziyo zikivugira ibindi zateye umugongo abicwaga urw’agashinyaguro mu Rwanda, hatabara ingabo zari iza FPR Inkoatanyi.

Yagzie ati "Mu gihe Loni n’amahanga byareberaga, ingabo zari iza FPR ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zatangije urugamba rwo guhagarika jenoside. FPR imaze guhagarika jenoside yashyizeho Leta y’Ubumwe, ishyiraho ingamba z’ubumwe n’ubwiyunge, umutekano, ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abatutage. Ingamba zatujeje ku iterambere tubona uyu munsi mu Rwanda."

Nyuma ya Jenoside, Amb. Karabaranga yabwiye abo banyeshuri ba kaminuza ko u Rwanda rutaheranwe n’agahinda, akababaro kabyajwemo imbaraga ku buryo bugaragara, aho ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza ndetse buzamuka ku kigero kigera ku 8 % ku musaruro mbumbe (GDP).

Ambasaderi w’u Rwanda yahamagariye amahanga kurushaho kwigisha no gutanga ubuhamya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kwigisha urubyiruko, za kaminuza zikabigiramo uruhare kuko abanyeshuri aribo barimu n’abayobozi b’ejo hazaza bagomba gukumira ko ubwicanyi ndengakamere butazongera ukundi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amb. Karabaranga Jean Pierre aganira n'abanyeshuri ba kaminuza mu Buholandi
Abanyeshuri 150 bo muri kaminuza eshatu Vrije Universiteit Amsterdam (VU), University of Amsterdam (UvA) na Amsterdam University College (AUC), basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza