U Bufaransa: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Burayi basoje umwiherero (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 30 Kamena 2019 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu bihugu bitandukanye by’u Burayi basoje gahunda y’umwiherero w’iminsi ibiri bari bateraniyemo mu Bufaransa mu Mujyi wa Lille

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa 29 Kamena 2019, witabiriwe n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse hirya no hino mu Burayi mu bihugu nk’u Bufaransa, Denmark, u Bwongereza, u Bubiligi, u Budage, u Butaliyani, u Busuwisi n’ibindi.

Kuri iki Cyumweru hatanzwe ibiganiro birimo icyatanzwe Ambasaderi Rugira Amandin, wavuze byimbitse ku guteza imbere ibyakorewe mu Rwanda.

Me Gisagara Richard yatanze ikiganiro gishishikariza abanyarwanda batuye mu mahanga guharanira agaciro mu bihugu batuyemo.

Claude Ndabarasa waturutse mu Buholandi na we yaganirije abitabiriye umwiherero ku buryo bwo kunyomoza amakuru Atari yo avugwa ku Rwanda.

Mu gusoza abanyamuryango bavuye mu Rwanda barimo Abakomiseri nka Hon. Tito Rutaremara na Nelly Mukazayire baje kwifatanya n’abatuye mu Burayi, bashima uko bakiriwe n’uburyo umwiherero wateguwe kugeza ku mu sozo.

Umwiherero wasojwe hakorwa igikorwa cyo kumenyekanisha sosiyete nyarwanda y’indege y’u Rwanda “Rwandair”. Iyo sosiyete yanatanze itike y’indege ku munyamahirwe umwe, akazasura u Rwanda igihe azashakira.

Amb. Jaques Kabale ashimira abitabiriye uyu mwiherero
Tito Rutaremara, Nelly Mukazayire na Amb. Igor César bakurikiye isozwa ry'ibiganiro
Yessy Kayitana,Uwicyeza Mironko na Amb. Karabaranga
Amb. Nkurunziza William aramukanya na Hon. Tito Rutaremara wari umaze kubaha ikiganiro ku mateka y'umuryango
Amb. Nkurunziza William aramukanya na Hon. Tito Rutaremara wari umaze kubaha ikiganiro ku mateka y'umuryango
Amb. Rugira atanga ikiganiro kuri " Made in Rwanda"
Me Gisagara Richard watane ikiganiro gifite inyito igira iti : « Guharanira agaciro kacu mu bihugu dutuyemo
Aimable bayingana ashimira abanyamuryango bo mu Bufaransa uko babakiriye
wari ahagarariye Rwandair Nyinawase Pulcherie atanga ikiganiro mu bijyanye n'ingendo zo mu kirere
Norbert Mwanangu wari uhagarariye I&M Bank atanga ikiganiro
Aha I&M Bank yaganiraaga n'abashaka kuyibera abakiriya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza