U Bubiligi: “Umutima washenguwe n’akababaro waje kuzura ibyishimo”, Ingabire warokotse Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 28 Ugushyingo 2017 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Ingabire Rutayisire Angélique w’imyaka 44, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yafashe icyemezo cyo kwandika amateka y’ubuzima bwe, agaragaza uko yongeye kwiyubaka, agatsinda agahinda.

Kuwa 25 Ugushyingo 2017, nibwo Ingabire Rutayisire yamurikiye i Bruxelles mu Bubiligi, igitabo kivuga amateka ye muri Jenoside na nyuma yaho, yise “D’un cœur chagriné à une plénitude de joie”, ugenekereje bivuze “Umutima washenguwe n’akababaro waje kuzura ibyishimo”.

Rutayisire yavutse mu muryango w’abana bane nawe arimo, batatu bicwa muri Jenoside aribo Eric Rutayisire, Gérard Rutayisire na Rosette Uwineza na nyina Mukakimenyi Madeleine nawe yarishwe.

Rutayisire warokokanye na se, Rutayisire Benjamin, yaje kwiyubaka nubwo umubyeyi yari asigaranye we yaje kwitaba Imana azize uburwayi muri Gicurasi 1998.

Mu buhamya bwe, avuga ko kubura umubyeyi yari asigaranye byamushenguye umutima ariko akomeza kwihangana, arangiza umwaka wa nyuma wa kaminuza yari asigaje.

Mu 2001, yahuye na Jean-Marie Butare, baza kubakana urugo.

Angélique Rutayisire ati « Jean-Marie twabanye neza, ambera umugabo mwiza, ambera umuvandimwe n’inshuti, nongera kumva ko mfite uwo dufatanya ubuzima bwo kuri iyi si nyuma yo kubura umuryango wanjye wose.»

Ariko uwo mugabo ntibyatinze kuko nawe yaje kurwara yitaba Imana muri Werurwe 2011.

Ati “Noneho numvise mbuze epfo na ruguru kuko nongeye kubura n’uwo nari narabonye ngo dufatanye ubuzima, uwari warambereye umuryango mushya. Ntangira kwibaza ibibazo byinshi, nti kuki ? Kuki ari jye Imana ikorera ibi byose ? Ese iyi Mana ibaho koko ? Ese koko irankunda ? Numvaga inkabirije.”

Akomeza agira ati “ Burya mu buzima hari igihe wibaza ibibazo byinshi ukabura ibisubizo, bigasa nko gukubita igikuta. Aho niho naringeze, numva meze nkugiye gusara. Ndibwira nti ‘aho ngeze, nta mwana w’umuntu wagira icyo amarira, ntawamvura ibisebe byuzuye umutima wanjye. Nubwo Imana yankabirije ariko ni nayo yonyine yabasha kunkiza ibi bikomere bigenda byaguka mu mutima wanjye.”

Yafashe icyemezo cyo kuyisaba ngo imutabare, imuhe amahoro, naho ubundi ngo yumvaga yakwiruka ku musozi.

Ati “Iyo Mana yumvise gusenga kwanjye, iransubiza. Icyari umwijima muri njye kigenda kiba urumuri, ngenda ngira amahoro, umutima wanjye uraruhuka, umunezero uranyuzura.”

Ukwiheba yagize akagera n’aho yumva yanakwiyahura, yumva nta cyanga cy’ubuzima, yaje kumva ko Imana yamurokora, iramwumva, amahoro n’umunezero biragaruka, Ingabire Rutayisire Angélique yongere guseka.

Amateka ya Ingabire Rutayisire atanga ihumure ku wasoma igitabo cye ko nyuma yo kubabara mu buzima hari n’igihe cy’umunezero.

Ingabire Rutayisire Angélique amurika igitabo cye
Ingabire Rutayisire Angélique asobanura igitabo ku buzima bwe
Abantu bitabiriye ari benshi kumva iby'igitabo “D’un cœur chagriné à une plénitude de joie” cya Ingabire Rutayisire

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza