U Bubiligi : Umunyarwandakazi agendana ishema ry’ubwisanzure bw’umugore mu ishoramari

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 19 Ukwakira 2017 saa 09:33
Yasuwe :
0 0

Uretse abagore bari imbere mu gihugu, Abanyarwandakazi baba muri Diaspora nabo bagendana ishema ko bashoboye, bagashora imari mu bikorwa bitandukanye batiyibagije n’aho bakomoka.

Assia Rwamuhama w’imyaka 49 ufite abana batanu, yageze mu Bubiligi mu 2000, nawe yinjiye mu bushabitsi (business), ashinga salon de coiffure ariko yanabwiye IGIHE ko no mu Rwanda akomoka ahafite imishinga.

Uyu Munyarwandakazi afite Institut de Beauté / Salon de Coifule yitwa "DECHANPS-Hair-designer " iherereye mu mujyi rwagati i Bruxelles ahitwa Boulevard d’Anvers 18 / 1000 Bruxelles.

Mbere yo gushinga salon de coiffure, Rwamuhama avuga ko yashatse ikintu cyamuteza imbere, akorana n’abandi ariko aza kugera aho agira umwihariko we.

Yakoze imirimo myinshi irimo gukora ibijyanye no kwakira abantu muri Restaurant café ; yakoranye n’abantu batandukanye mu gutegura ibitaramo by’abahanzi ; yanakoranye n’abashyushya rugamba (DJ), bafite n’ishyirahamwe ryitwaga Spago kuva muri 2013.

Uyu Munyarwandakazi wiyumvamo ishyaka ryo gukora, agaragaza ko atagarukira mu gutekereza mu Bubiligi aba, azirikana ku nkomoko ye aho umugore afite ubwisanzure mu gukora imirimo yose kandi ashyigikiwe.

Yagize ati "Byaragaragaye ko abagore bashoboye business cyane mu Rwanda bikaba hari n’akarusho baduhaye rugari, banki ziradufasha ibintu bitabagaho kera; ubu dufite ijambo twishyira hamwe, ibi nabyo bikaba byampaye ibakwe ko ngomba kumva ko umugabo atari we uzakora iki na kiriya gusa ahubwo ko twese turi magirirane mu bwubahane."

Nubwo aba mu Bubiligi azirikana ko mu Rwanda ari ahantu heza ho gukorera.

Ati "Mu Rwanda natangiye umushinga wo kugura amazu yo gucumbikamo mu gihe gito cyangwa kirekire bitewe n’uyishaka."

Uretse uwo mushinga w’amacumbi, Rwamuhama avuga ko muri we afite ibintu byinshi ateganya gukorera mu Rwanda, akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyamubyaye giha agaciro umugore.

Assia Rwamuhama ufite Salon de Coifule yitwa « DECHANPS-Hair-designer » mu mujyi rwagati i Bruxelles
Assia Rwamuhama agaragaza ko kwita kumukiriya ari iby'igiciro gikomeye
Assia Rwamuhama yabwiye IGIHE ko no mu Rwanda ahafite imishinga itandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza