U Bubiligi: Abanyarwanda n’inshuti zabo muri Charleroi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 Gicurasi 2018 saa 03:51
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo bo mu Mujyi wa Charleroi mu Bubiligi bifatanyije kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 5 Gicurasi 2018, kitabiriwe n’abanyarwanda baturutse hirya no hino mu Bubiligi, abadipolomate b’Ambasade y’u Rwanda; abayobozi barimo uw’Umujyi wa Charleroi, Paul Magnette n’umwungirije Echevine Francoise Despremon; abahagarariye amashyirahamwe y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akorera mu Bubiligi n’abandi.

Abitabiriye ibikorwa byo kwibuka bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu busitani buhereye mu mujyi rwagati wa Charleroi, ahitwa “Parc Reine Astrid’, ahari n’izindi nzibutso zijyane n’amateka akomeye yabaye mu bihe by’intambara y’Isi akagira ingaruka ku batuye uyu mujyi.

Hakurikiraho urugendo rwo kwibuka, rwabereye muri imwe mu mihanda y’uwo mujyi rwagati kugera ku nzu y’ubuyobozi bw’Umujyi wa Charleroi, ahatangiwe ibiganiro n’ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yahumurije abarokotse Jenoside, ati “Mwe mwarokotse muri ikimenyetso gikomeye, muri abahamya b’aya mateka, muriho ku bwanyu, kandi muriho ku bw’abavandimwe n’inshuti batabashije kurokoka ayo mahano …dukomeze twibuke twiyubaka.”

Yanakomeje avuga ko Urwibutso rwa Jenoside bibukiyeho muri Charleroi ari ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’abarokotse n’uyu mujyi ko uzakomeza kubaba hafi.

Amb. Rugira yanibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubugome ndengakamere.

Yagize ati “Abakoze jenoside bashakaga kumaraho ubwoko bw’Abatutsi, bica kugeza ku mpinja, abagore batwite kugira ngo bamaririze ariko ntabwo babigezeho ... mwaratereranywe mwicirwa abanyu amahanga arebera.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Charleroi, Paul Magnette, yabwiye abacitse ku icumu rya Jenoside ko igihe cyose bazajya bisanga muri ako karere ka Charleroi.

Déo Mazina uyobora Ibuka-Mémoire & Justice-Belgique yashimiye abitabiriye ibikorwa byo kwibuka, yibutsa ko ari ngombwa kwibukira ahantu hatandukanye ubuyobozi bw’imijyi bukabigiramo uruhare.

Yaboneyeho gushimira abayobozi ba Charleroi n’ahandi hose bagiye bumva ireme ryo kwibuka, ati “Iyi n’imwe mu ntwaro yo kumenyekanisha amateka yacu kandi hagafatwa n’ingamba zo kurwanya abashaka kuyagoreka no kuyahakana.”

Iki gikorwa cyakomeje ku mugoroba wabaye uwo gutanga ubuhamya n’umuhango w’igicaniro ahitwa «Centre CEME-Dempremy.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ibikorwa byo kwibuka byatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu mujyi wa Charleroi,
Bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Hacanwe urumuri rw'icyizere mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yihanganishije abarokotse Jenoside
Déo Mazina uyobora Ibuka-Mémoire & Justice-Belgique yashimiye Umujyi wa Charleroi uha agaciro ibikorwa byo kwibuka
Lyamukuru Félicité, umwe mu barokotse Jenoside watanze ubuhamya
Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Charleroi, Echivine Francoise Despremont
Umuyobozi w'Umujyi wa Charleroi, Paul Magnette

[email protected]

Indi nkuru wasoma: U Bubiligi: Hongerewe imbaraga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza