00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abanyarwanda batuye i Namur bagiye kongera gusabana binyuze muri siporo

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu turere dutandukanye tw’u Bubiligi basanzwe bategura ibikorwa bitandukanye bibahuza mu rwego rwo gukomeza kuganira ku gihugu cyabo no gusigasira umuco Nyarwanda.

Ibi bikorwa bibahuza byagiye bituma habaho kwegerana kw’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, by’umwihariko abahageze nyuma y’amateka igihugu cyanyuzemo mu bihe bitandukanye.

Bamwe mu Banyarwanda batuye muri Namur bahurira muri iki gikorwa ngarukamwaka cyiswe “Journée sportive”, kiberamo imikino n’ibindi bikorwa byo kwidagadura.

Musare Faustin wigeze kuba Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, muri Kanama 2017 yigeze kuvuga ko iki gikorwa cyatumye Abanyarwanda bunga ubumwe.

Icyo gihe yagize ati “Abanyarwanda bo mu Bubiligi bateye imbere mu mibanire.’’

Nyuma y’imyaka ibiri iki gikorwa ndetse n’ibindi bihuza abantu benshi bihagaritswe kubera kwirinda COVID-19 kigiye kongera kuba, aho giteganyijwe ku wa 4 Nzeri 2021.

Muri “Journée Sportive”, Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu Bubiligi bahura n’inshuti zabo bagasabana binyuze mu mikino inyuranye nk’Igisoro, umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Min Foot, Ping-pong, kugenda ahantu harehare n’amaguru n’iyindi.

Abazitabira iki gikorwa kandi bazanagira amahirwe yo gutombora tike ebyiri zizatangwa na Sosiyete y’Ingendo zo mu kirere ya RwandAir.

Gashumba Charles Damascène uhagarariye RwandAir mu Bubiligi no mu bihugu by’u Burayi bwo Hagati yagize ati “Abazitabira “Journée Sportive”, RwandAir yabateganyirije kuzagira amahirwe yo gutombora tike ebyiri zo kugenda mu ndege bagana mu cyerecyezo cyose bifuza mu byo igeramo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika n’u Burayi.’’

Itsinda ritegura iki gikorwa muri Diaspora Nyarwanda i Namur rivuga ko cyateguwe hagamijwe kwimakaza umubano mu bantu, ubwisanzure, guhanahana amakuru n’ibindi.

“Journée Sportive” izatangira saa Tanu za mu gitondo, umunsi wose uharirwe amarushanwa muri siporo zitandukanye. Ku mugoroba ni bwo hazaba igitaramo kizaririmbamo umuhanzi Mihigo Chouchou na Gilbert Bekos n’itsinda ryabo.

Uwifuza kwitabira iki gikorwa, ashaka amakuru yahamagara kuri +32 473 69 1140 cyangwa +32 475 20 81 50.

Muri ibi bikorwa, ababyitabira basusurutswa binyuze mu mbyino gakondo
Ubwo iki gikorwa giheruka kuba hanakinwe umukino wa gicuti muri ruhago
Muri iki gikorwa biba ari umwanya mwiza wo gusabana no kongera kwishimana nyuma y'igihe abantu baba bamaze badahura
Iki gikorwa gihuza abantu b'ingeri zitandukanye
Musare Faustin wabaye Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, aha ni muri Kanama 2017 ubwo yavugaga ko iki gikorwa cyatumye Abanyarwanda bunga ubumwe
Iki gikorwa cyitabirwa n'abantu baturutse mu bice bitandukanye mu Bubiligi
Usibye Abanyarwanda, iki gikorwa cyitabirwa n'abarimo inshuti z'u Rwanda
Kuri uwo munsi, ibyo gufungura n’ibinyobwa biba biteguye
Mu myaka yashize, abakinnye imikino bakaba aba mbere bahawe ibihembo bitandukanye
Mu mikino bahuriramo harimo n'igisoro
Abazi gukina Volleyball na bo ntibahezwa muri ibi bikorwa
Abagifite agatege, bahurira mu rugendo rwo gutembera mu bice bitandukanye bya Namur
Iki gikorwa kigiye kuba nyuma y'igihe gisa n'icyahagaze mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19
RwandAir yageneye amatike abiri azahabwa abanyamahirwe, azabemerera gukorera ingendo mu byerekezo iganamo
Abanyarwanda batuye i Namur mu Bubiligi bagiye kongera gusabana binyuze muri siporo
Uyu munsi uzasozwa hakorwa igitaramo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .