U Bubiligi: Abanyarwanda basobanuriwe impamvu yo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na Kagabo Théophile
Kuya 8 Nyakanga 2018 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye n’ababa mu Bubiligi bifatanyije n’inshuti zabo mu birori by’Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 24.

Uyu muhango wabereye mu busitani bw’inyubako ikoreramo uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, ibihugu byibumbiye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi na Luxembourg ku wa 4 Nyakanga 2018. Wahujwe n’isabukuru yo kwizihiza ubwigenge bw’u Rwanda ku nshuro ya 56.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yasobanuye amavu n’amavuko y’umunsi wo Kwibohora ushushanya itangira ry’urugendo rushya mu mibereho y’Abanyarwanda.

Yagize ati "Kwizihiza uyu munsi wo Kwibohora k’u Rwanda biduha umwanya wo kwibuka aho tuva, aho turi n’aho dushaka kugana."

Yakomeje ati "Ubwigenge ni urugendo rugomba kutuganisha ku rwego rwo kurandura ubukene burundu. Turizera ko mu kongera ubushake n’umurava mu byo dukora tuzabigeraho."

Yashimiye abitabiriye ibi birori byo kuzirikana ko Abanyarwanda basubiranye uburenganzira bari baravukijwe n’ubuyobozi bubi.

Ambasaderi Rugira yagarutse ku ruhare rwa Perezida Paul Kagame wafashe iya mbere agatangiza urugamba rwo kubohora igihugu cyari cyoretswe n’ubutegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni mu minsi ijana mu 1994.

Jenoside yahagaritswe ku wa 4 Nyakanga, umunsi abahigwaga bongeye kugira agahenge.

Yagaragaje ko n’ubwo igihugu cyashegeshwe n’amateka mabi afite imizi ku mwaduko w’Abazungu, ubuyobozi bwiza bwacyambitse isura nshya y’iterambere ribera amahanga urugero.

Ukwibohora nyako k’u Rwanda kujyana no kubaka ubukungu buzamura imibereho myiza y’abaturage.

Mu 1998 na 1999, Guverinoma yashyizeho icyerekezo cya 2020 na gahunda zo kwibandaho.

Muri zo harimo iyo kuzamura ubukungu yari mu byiciro bitatu birimo
PRSP1(2002-2006), EDPRS 1(2008-2013) na EDPRS 2 (2013-2018).

Mu buzima hagabanyijwe impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara. Abangana na 91% bafite ubwishingizi, barimo 81% bafite mituweli na 10% bakoresha ubundi.

Uburezi kuri bose bwarimakajwe aho abagera kuri 98% biga mu mashuri abanza naho 34% mu yisimbuye.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 7% mu myaka icumi. Hagati ya 2008 na 2012 bwari kuri 8.2% mu gihe intego ari uko hagati ya 2013-2018 bwagera kuri 11.5%. Mu gihembwe cya mbere cya 2018, ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku kigero cya 10.6%.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu bagera kuri 500, barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Bubiligi no mu bigize EU, abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Bubiligi no mu nkengero zabwo.

Werekaniwemo ubukungu buhishe mu muco Nyarwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo z’Itorero ry’Igihugu Urukerereza mu busabane no gucinya akadiho. Abawitabiriye bizihiwe n’ubuhanga bw’abana bo mu Itorero ryateye indirimbo zubahiriza ibihugu by’u Bubiligi n’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza