U Bubiligi: Abanyarwanda babiri bavugwaho gupfobya Jenoside bateje impagarara mu matora y’uzayobora Komini

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 5 Nzeri 2018 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Amazina y’abakandida benshi mu matora y’abayobozi ba Komini mu Bubiligi yateje ikibazo ku banyarwanda, akarusho kaba kuri babiri bavugwaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abakandida bateje impagarara barimo Mbonyumutwa Gustave ushinjwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’undi babana mu ihuriro ryitwa Jambo ASBL rivuga ko rirengera ikiremwamuntu nyamara ripfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bombi bagaragaye kuri lisiti y’amatora y’ishyaka ryitwa DéFI, muri Komini ya Saint-Georges-sur-Meuse muri Perefegitura ya Liège.

Nyuma yo kotswa igitutu n’amashyirahamwe arengera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Mbonyumutwa yaje gukurwaho ku wa 30 Kanama 2018.

Mbonyumutwa yahoze ari umurwanashyaka ukomeye w’ishyaka MDR ndetse bivugwa ko yifatanyije n’intagondwa z’abahutu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikinyamakuru Lesoir cyanditse ko hari amazina menshi ari mu bakandida b’ishyaka DéFI abangamiye abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kubera uruhare bagira mu kuyipfobya.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ishyirahamwe Jambo ASBL ryangiwe gukorera ibiganiro mbwirwaruhame mu nzu y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi, ubwo havugwaga ku mushinga usaba ko hashyirwaho itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Icyo gihe amashyirahamwe y’Abarokotse Jenoside na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi bamaganye ko Jambo ASBL yajya muri ibyo biganiro.

Umunyapolitiki w’Umubiligi unafite ubwenegihugu bw’u Rwanda, Alain Destexhe avuga ko abanyamuryango b’iryo shyirahamwe babikora bashyigikiwe n’imiryango yabo baharanira gushaka gukingira ikibaba amateka yabo afitanye isano n’uruhare muri Jenoside.

Mbonyumutwa Gustave yabaye umutangabuhamya ushinjura mu rubanza rwa Matayo Ngirumpatse wari Perezida w’Ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, waburaniye i Arusha.

Mbonyumutwa Gustave yakuwe kuri lisiti y'abakandida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza