Pologne: Hagiye gushyirwaho urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 Ugushyingo 2017 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Ku bufatanye bwa Diaspora Nyarwanda n’Umuryango w’Abayahudi baba muri Pologne, hagiye gushyirwaho urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ruzifashishwa mu kwibuka, gusobanura amateka ya jenoside arimo uko yateguwe, uko yakozwe n’ingaruka zayo...

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Pologne, Patrick Dusabe, yabwiye IGIHE ko urwo rwibutso ruri ahitwa Wroclaw ahasanzwe hibukirwa Jenoside yakorewe Abayahudi, ruzafungurwa kuwa 8 Ugushyingo 2017.

Yatangaje ko muri urwo rwibutso hari ahantu hazashyirwa amafoto agaragaza ibihe byagiye biranga jenoside, uko yakozwe, ingaruka yagize n’ibindi, bigamije guhangana n’abakomeje guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Uru rwibutso ruzadufasha guhangana n’abahakana bakanapfobya jenoside bakigaragara cyane ku mugabane w’u Burayi. Tuzabasha kwerekana ko byabaye tunaburire isi. Inaha usanga batagiraga aho basura ngo basobanurirwe, berekwe ko jenoside ari ibintu byateguwe, ubukana bwabyo n’ibindi.”

Dusabe asobanura ko kugira urwibutso ari ugusigasira amateka ya jenoside n’ibimenyetso byayo. Kuba Abanyarwanda bafite urwibutso muri Pologne bikazatuma berekana ko jenoside atari ibihimbano bahimbye ndetse binahindure imyumvire y’abayibona muri filime bakibwira ko ari ubuhanzi.

Biteganyijwe ko umuhango wo gufungura uru rwibutso uzitabirwa n’abazaturuka muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage ari nayo ibarizwamo Abanyarwanda baba muri Pologne, abazaturuka mu ya Israel, Amerika, n’abandi bayobozi.

Abanyarwanda baba muri Pologne kandi mu mpera z’icyumweru gishize bagize umugoroba w’Urungano wabereye bwa mbere i Warsaw mu Murwa Mukuru wa Pologne witabirwa n’abagera ku 100 biganjemo urubyiruko rw’Abanyarwanda 80.

Uyu mugoroba wari ugamije kwakira abanyeshuri bashya b’Abanyarwanda biga muri Pologne, no gusangira n’inshuti z’u Rwanda ibyo rumaze kugeraho. Hakinwe imikino nk’igisoro n’itorero Amariza ry’Abanyarwanda baba muri Pologne rishimisha abitabiriye uwo mugoroba.

Hateganyijwe kandi urugendo rwo kwimakaza amahoro ruzasorezwa ku rwibutso rw’abayahudi baguye muri Pologne rwubatse Wroclaw, havugirwe n’amagambo. Uyu muhango uzaba urimo abayobozi b’Umujyi wa Wroclaw na Leta ya Pologne, abahagarariye Ambassade y’u Budage, Amerika na Israel muri Pologne.

Ibi bikazakorwa na Ambasade y’u Rwanda mu Budage ibarizwamo abanyarwanda baba muri Pologne na Ibuka-Europe, kuwa 9 Ugushyingo 2017, kuri Jewish White Stork Synagogue Wroclaw

Murangira Cesar uzaba ahagarariye Ibuka Europe
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Pologne, Patrick Dusabe, yavuze ko uru rwibutso ruzifashishwa mu kwibuka, gusobanura amateka ya jenoside arimo uko yateguwe, uko yakozwe n’ingaruka zayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza