Pologne: Abanyarwanda n’Abayahudi bifatanyije kwibuka abishwe muri Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 Ugushyingo 2017 saa 06:27
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Pologne no mu nkengero zayo nk’u Budage, ku wa 9 Ugushyingo 2017, bifatanyije n’imiryango y’Abayahudi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) n’iyakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu munsi waranzwe no gufungura ku mugaragaro ahazashyirwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatusi, ruzaba rugizwe ahanini n’amafoto yerekana amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rwibutso ruzashyirwa ahari urusengero rw’Abayahudi, hanasanzwe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi, aho izi nzibutso zombi zizaba ziri hamwe, bigafasha abazajya bazisura kumenya amateka ya Jenoside zombi.

Mu biganiro byabereye muri Kaminuza ya “Wroclaw: Institute of political science”, Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Benedicto Nshimiyimana, yashimiye abateguye igikorwa aho yavuze ko ari icy’agaciro gakomeye iyo ari ku bufatanye bw’abanyarwanda n’Abayahudi.

Hanakozwe urugendo rwo gushyira imbere umuco w’ubworoherane ku Isi, hazirikanwa inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi na Jenoside yakorewe Abayahudi.

Urugendo rwasorejwe ku rwibutso rwubatswe aho batwariraga Abayahudi bavuye i “Wroclaw” bajyanwa mu nkambi ya “Auswhrtz”.

Murangira César uyobora Ibuka Europe yatangarije IGIHE ko ari iby’agaciro kuba ibiganiro byitabiriwe n’abanyamahanga ndetse n’urubyiruko rwinshi.

Yagize ati “Birashimishije cyane kubona imbaga y’abanyamahnga biganjemo urubyiruko n’abarimu muri kaminuza bahurizwa hamwe ari benshi bakagira ibiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hagakorwa ingendo zigamije amahoro kandi hibukwa inzirakarengane.”

Ku mugoroba herekenwe ko uretse kuba u Rwanda rwabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi ariko mbere ya byose ni igihugu gifite umuco n’amateka akiranga kandi ajyanye n’indangagaciro nyazo, ubundi ziranga Umunyarwanda. Kubw’ibyo, Itorero
"Irebero" ryabyinnye kinyarwanda, intore zirahamiriza, hatambuka n’umurishyo w’ingoma.

Itorero ryerekanye ibiranga nk’umuco nyarwanda, ugaragza ko Abanyarwanda
bari umwe mbere y’ubukoroni.

Urugendo rw'amahoro rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Benedicto Nshimiyimana
Abakobwa b'Itorerp Irebero ryerekana imbyino z'umuco nyarwanda
Habereye imurika ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyamahanga bagiye basobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Murangira César uyobora Ibuka Europe yunamira abishwe muri Jenoside
Murangira César uyobora Ibuka Europe atanga ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Amafoto: Dunvael

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza