Pologne: Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 Gicurasi 2018 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Pologne biganjemo abahiga n’inshuti zabo zo muri iki gihugu bahuriye mu Mujyi wa Wrocław mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Pologne ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda n’Umuryango w’Abayahudi baba muri iki gihugu, wanitabiriwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Muri iki gikorwa hasuwe ahashyizwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rugizwe n’amafoto agaragaza amateka igihugu cyanyuzemo aho Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu mezi atatu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, unaruhagarariye muri Pologne, Igor Cesar, yagarutse ku mateka yabaye mu Rwanda aho Abatutsi bishwe bazizwa uko bavutse. Yasobanuye ko umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko yakozwe n’Abanyarwanda kandi igaharikwa n’Abanyarwanda mu gihe Isi yose yarebereraga.

Ambasaderi Igor yavuze ko kwibuka bigomba guhoraho mu kwerekana ibyabaye, icyabiteye no kugaragaza ingaruka zabyo ngo bitazongera kubaho ukundi ku Isi.

Mu buhamya bwatanzwe na Kayitesi Judence, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo kugeza arokotse.

Kayitesi ukomoka Rutongo mu Murenge wa Jali yarokokeye ahazwi nka Kivugiza i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, aho Jenoside yabaye ari mu biruhuko kwa nyina wabo. Yavuze uburyo umuryango we wishwe ariko akongera kwiremamo icyizere cy’ubuzima.

Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka banasangijwe uburyo u Rwanda rwashoboye guhangana n’ingaruka za Jenoside mu myaka 24 ishize, rukongera kwiyubaka ruhereye ku busa. Ibi biganiro byayobowe n’Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Nshimiyimana Benedicto, byagarutse ku isura y’u Rwanda rutemba amata n’ubuki nyuma y’ibihe bigoye rwanyuzemo.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abayahudi muri Pologne, Aleksander Gleichgewicht, yagarutse ku buryo ingengabitekerezo igomba kurwanywa bihereye mu bakiri bato.

Yagize ati “Ahantu hose bakora jenoside bakoresha urubyiruko, kuko ari rwo rufite ingufu, iyo tururinze inyigisho mbi tuba turinze igihugu n’Isi yose.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yagarutse ku mateka yabaye mu Rwanda aho Abatutsi bishwe bazizwa uko bavutse
Ambasaderi Igor Cesar acana urumuri rw'icyizere cy'ahazaza h'u Rwanda
Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside
Hatanzwe ubuhamya bugaragaza ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe
Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Budage, Nshimiyimana Benedicto, yayoboye ibiganiro ku kwiyubaka kw'igihugu nyuma ya Jenoside
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Pologne, Patrick Dusabe, yashimiye abitabiriye uyu muhango n’inkunga ya Ambasade y’u Rwanda muri Pologne ifite icyicaro i Berlin mu Budage
Hasobanuwe ibimenyetso bitandukanye biri mu rwibutso bigaragaza amateka ya Jenoside
Basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Pologne
Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor César, yaganiriye n'abanyeshuri b'Abanyarwanda nyuma y'igikorwa cyo kwibuka
Bahawe impanuro zitandukanye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza