00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda mu Buholandi kurushaho kuba inkomezamihigo

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yasabye urubyiruko rwo mu Buholandi gukomeza kuba inkomezamihigo no gutanga umusanzu warwo mu kubaka u Rwanda na Afurika bifite icyerekezo.

Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rw’u Rwanda rubarizwa muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021.

Iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga cyatanzwemo ibiganiro n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, Umuyobozi w’Umuryango ugamije kubohora Afurika (Pan African Movement, PAM) Ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, ikiganiro cyayobowe na Solange Umwari akaba ari n’Umuyobozi wungirije w’umuryango w’Abanyarwanda mu Buholandi, hari kandi na Sado Mubyeyi watanze ikiganiro ku bumenyi afite nk’urubyiruko rutuye mu Buholandi.

Insanganyamatsiko yacyo yagiraga iti “Uruhare rw’urubyiruko rw’u Rwanda rutuye mu muhanga mu kubaka u Rwanda na Afurika twifuza.

Minisitiri Rosemary wari umushyitsi mukuru muri iki kiganiro, yibukije urubyiruko rwo mu Buholandi kuzirikana igihugu cyabo cyababyaye igihe bari mu muhanga, ababwira ko igiti cyidafite imizi cyuma bityo bakwiye guhora bazirikana u Rwanda.

Ati “Murasabwa gukoresha ubwenge bwanyu, roho, impano n’imbaraga mufite kugira ngo mwubake u Rwanda twifuza.”

Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko imwe mu mpamvu Ambasade yateguye iki kiganiro ari ukugira ngo hizihizwe isabukuru y’imyaka 58 Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ubayeho ndetse hazirikanwe ubutwari abakurambere ba Afurika bagize mu kugerageza kuyiteza imbere.

Yongeyeho ati “Muri iki kiganiro harimo ingingo eshatu, harimo ingingo y’urubyiruko, ingingo ijyanye no gukunda igihugu, hakabamo n’ingingo ijyanye no guteza imbere Afurika.”

“Ibi bintu bitatu birajyanye kuko abaturage b’u Rwanda n’abaturage ba Afurika abenshi ni urubyiruko. Urwo rubyiruko rero ruba rugomba kugira uruhare mu kubaka ibihugu byabo.”

Ambasaderi Nduhungirere yagarutse ku kiganiro cya Min. Mbabazi wasabye urubyiruko rujya kwiga mu mahanga, guharanira ko ubwenge bagiye guhaha bwifashishwa mu kuzamura igihugu cyabo.

Min. Mbabazi yagize ati “Ni ngombwa ko urubyiruko rujya mu mahanga kurahura ubwenge ariko rukibuka iwabo, Igiti kitakigira imizi kirazima. “

Amb. Nduhungirehe yavuze ko banaganiriye ku mahirwe ahari ku Banyarwanda batuye mu mahanga n’aho bashobora kubona ayo mahirwe.

Yavuze ko amahirwe ahari ari uko Guverinoma y’u Rwanda ishishikajwe n’iterambere rigizwemo uruhare na bose, bitandukanye na Leta za mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Hari Abanyarwanda bari mu mahanga batagifite uburyo bwa hafi bubahuza n’igihugu nkuko byagagaragaye mubyo twavuyemo, twigobotoye byashize, ariko twebwe nka Guverinoma y’u Rwanda uyu munsi, twahisemo abanyarwanda bose babyifuza kuko ni uburenganzira bwabo kubaha agaciro kuko ari abanegihugu tugomba kubegera ngo dufatanye kubaka igihugu.”

“Bitandukanye n’uko byari bimeze kera mbere ya Jenoside aho umunyarwanda wo hanze y’igihugu atarebanaga na Leta , bumvaga ari umwanzi.”

Biri no mu nshingano za Ambasade z’u Rwanda kwegera abanyarwanda bose aho bari hose.

Umuyobozi w’Umuryango ugamije kubohora Afurika (Pan African Movement, PAM) Ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, yagarutse ku ndangagaciro z’u Rwanda zirimo ubumwe umurimo no gukunda igihugu, ahamagarira urubyiruko gukora rutizigamye, bagaharanira gukemura ibibazo bitakemuwe n’abandi kandi bihora bituma Afurika idatera imbere nk’indi migabane, birimo intambara, inzara, ivangura n’imiyoborere.

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko ibiganiro nk’ibi bifasha abana b’abanyarwanda bavukiye mu muhanga cyangwa n’ababayeyo igihe kinini kwibona mu Rwanda ndetse bagahabwa agaciro nk’abandi bakumva ko nabo bafite inshingano mu kubaka igihugu kavukire cyabo.

By’umwihariko yatangaje ko iki ikiganiro n’urubyiruko rwo mu Buholandi cyari kigamije kwerekana uruhare Abanyarwanda batuye mu Buholandi bashobora kugira mu kubaka u Rwanda na Afurika kandi ko biteze impinduka nyuma yacyo.

Ni ikiganiro cyari gifunguye kandi kiyobowe n’urubyiruko ubwabo, cyatangiwemo ibitekerezo n’urubyiruko rwari rwatumiwe rwaba abo mu Buholandi cyangwa abandi bo hirya no hino bifuje kugikurikira kuri Facebook, YouTube na Webex imbonankubone. Urubyiruko rwahawe ibisubizo by’ibibazo bibazaga mu buryo burambuye.

Amb Nduhungirehe yavuze ko ikiganiro bagiranye n'urubyiruko rwo mu Buholandi kigamije kwerekana uruhare rwabo mu kubaka u Rwanda na Afurika
Minisitiri Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko rwo mu mahanga kuba inkomezabigwi bubakira ku byagezweho mu kubaka u Rwanda rw'ejo hazaza
Musoni Protais yibukije abateraniye muri icyo kiganiro indangagaciro z'u Rwanda, abasaba gukosora ibibazo bikigaragara muri Afurika bituma idatera imbere nk'indi migabane
Sado Mubyeyi ni umwe mu baganirije urubyiruko rw'Abanyarwanda baba mu Buholandi
Umwari Solange niwe wayoboye ibiganiro
Abatanze ikiganiro basabye urubyiruko kugira uruhare mu kubaka u Rwanda na Afurika

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .