Iyo gahunda yabereye kuri “Place du Souvenir Africain” ahari ikimenyetso cyo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango watumiwemo abahagarariye abandi mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, gushyira indabo ahari ikimenyetso cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya n’ubutumwa bwa bamwe mu bayobozi bitabiriye iyo gahunda.
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal, Patrick Karamaga, watanze n’ubuhamya nk’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagarutse ku mateka mabi yo gukwirakwiza urwango mu Banyarwanda yahereye mu mashuri y’abana bato.
Yashimye by’umwihariko ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, zikabohora igihugu, anasaba ko Abanyarwanda bakomeza gutahiriza umugozi umwe mu guteza imbere igihugu, kandi bagakomera ku bumwe bwabo..
Ambasaderi wa Gabon muri Sénégal, Michel Regis Onanga Ndiaye, wavuze mu izina ry’Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Sénégal, yagarutse ku mwanzuro w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye mu 2018 yemeje ko itariki ya 7 Mata ya buri mwaka ari Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Yamaganye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha hirya no hino bakurikiranwa n’ibihugu bihishemo kimwe n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 27 Jenoside ihagaritswe, Abanyafurika bose batewe ishema n’ibyiza u Rwanda rwagezeho muri icyo gihe, muri gahunda yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda na gahunda z’iterambere muri rusange.
Ndiaye yagarutse ku ijambo Perezida Paul Kagame yavuze mu gihe hibukwagwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati “Mu 1994 nta cyizere cyariho, hari umwijima gusa ariko uyu munsi hari urumuri, twapfutse ibikomere, ibyo byatumye turushaho kuba umwe kandi ku buryo buhoraho. U Rwanda rwabaye umuryango umwe.”
Mu bandi batanze ubuhamya harimo Abanya- Sénégal barimo Mabousso Thiam, washakanye n’Umunyarwandakazi wagaragaje uko na we itotezwa ry’Abatutsi na Jenoside yabakorewe byamugizeho ingaruka zikomeye kuko Jenoside yahitanye benshi mu bo mu muryango yashatsemo n’inshuti nyinshi.
Yagaragaje ko ubu u Rwanda ari igihugu cyubashywe, cyihesheje agaciro kandi cyagaruriye Abanyarwanda icyizere cyo kubaho.
Undi watanze ubuhamya ni Eugénie Rokhaya Aw N’diaye, wabaye mu Rwanda akaba yagarutse ku kababaro n’agahinda abagore batewe na Jenoside yabagize abapfakazi ndetse ikanahitana abana babo. Yagarutse ku butwari bwabo ndetse n’uruhare rwabo mu kubaka umuryango Nyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwari uhagarariye Guverinoma ya Sénégal, Habib Leon Ndiaye, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Umuco n’Itangazamakuru yagaragaje ko Guverinoma ya Sénégal yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yashimye uko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi agaragaza ko Sénégal izakomeza gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yashimye cyane umubano uri hagati y’ibihugu byombi, anashima ko icyo gihugu cyanahaye ahari ikimenyetso cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasabye abantu bose gukomeza kwamagana abakirangwa n’imvugo n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kimwe n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside barimo bamwe mu Banyarwanda basize bahekuye u Rwanda na bamwe mu banyamahanga babibafashamo.




























Amafoto: Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!