00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Kwibohora27: U Buhinde bwijeje u Rwanda kuzakomeza kurubera inshuti yo kwizerwa

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 02:08
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Buhinde, Vellamvelly Muraleedharan, yijeje u Rwanda ko igihugu cye kizakomeza kurubera inshuti yo kwizerwa.

Ibi yabivuze ubwo Abanyarwanda baba mu bihugu by’u Buhinde, Bangladesh, Sri Lanka na Nepal n’inshuti zabo, bizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 27, bizihije ku wa Mbere tariki ya 5 Nyakanga.

Uyu muhango wabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Abawitabiriye bashimye ubutwari bw’Inkotanyi zabohoye u Rwanda ndetse banashima aho rugeze mu iterambere.

Vellamvelly Muraleedharan wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yifurije Abanyarwanda bose Umunsi mwiza wo Kwibohora.

Yashimiye Perezida Paul Kagame umuhate yagaragaje mu kubaka u Rwanda, ashimira muri rusange Leta uburyo yubatse igihugu ishingiye ku ndangagaciro z’Ubunyarwanda.

Yakomeje avuga ko igihugu cye kitahwemye gufasha u Rwanda mu iterambere ndetse no mu bihe bigoye bya Covid-19. Yashimye kandi imibanire ku mpande zombi n’imigenderanire y’abakuru b’ibihugu byombi, avuga ko u Buhinde buzakomeza kubera u Rwanda inshuti yo kwizerwa.

Ambasaderi w’ Rwanda mu Buhinde, Bangladesh, Sri Lanka, Nepal na Maldives, Mukangira Jacqueline, yashimiye ingabo zari iza RPA Inkotanyi ubutwari zagaragaje bwo kubohora u Rwanda, zigahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimiye imiyoborere ya Leta y’u Rwanda uburyo yitandukanyije na politiki y’ivangura ahubwo igaha Abanyarwanda bose uburenganzira bungana.

Muri uyu muhango kandi hari harimo abandi ba ambasaderi batandukanye n’abashoramari uhagarariye abandi Alem Tsehaye Woldemariam akaba na Ambasaderi wa Eritrea mu Buhinde, Ambasaderi Dr. Daniel Peter Othol uhagarariye ba Ambasaderi b’ibihugu bya Afurika akaba na Ambasaderi wa Sudani y’Epfo mu Buhinde.

Hari hari n’abashoramari barimo Rudra Chatterjee uyobora ikigo cya Luxmi Tea na Amit Chawla uyobora Airtel Rwanda.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde umaze gushinga imizi ukaba ugenda ugaragarira mu bikorwa bitandukanye ibihugu byombi bifatanya. Urugero ni mu minsi ishize aho u Buhinde bwahaye u Rwanda inkingo za Coronavirus zigera ku bihumbi 50.

Vellamvelly Muraleedharan yavuze ko u Buhinde buzakomeza kuba inshuti nziza y'u Rwanda
Ambasaderi Mukangira Jacqueline, yashimiye ingabo zari iza RPA Inkotanyi ubutwari zagaragaje bwo kubohora u Rwanda
Ambasaderi Dr. Daniel Peter Othol uhagarariye ba Ambasaderi b’ibihugu bya Afurika akaba na Ambasaderi wa Sudan y’Epfo mu Buhinde ni umwe mu bitabiriye
Alem Tsehaye Woldemariam, Ambasaderi wa Eritrea mu Buhinde ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwizihiza Kwibohora k'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .