00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Kwibohora27: Abanya-Singapore bashimye uko u Rwanda rwiyubatse mu gihe gito

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’itangazamakuru ya Singapore, Tan How Kiat, yavuze ko aho u Rwanda rugeze ari imwe mu nkuru za Afurika zibumbatiye intsinzi ikomeye, zihamya imbaraga n’ukwiyubaka vuba kw’Abanyarwanda.

Ibyo Kiat yabitangarije mu muhango wo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27 ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Singapore, Australie, Nouvelle Zélande na Indonésie byabaye ku wa 5 Nyakanga 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuva ingabo za FPR Inkotanyi zahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihugu cyabayemo impinduka zikomeye bitoroshye kuzisobanurira utazibonera.

Kongera kwiyubaka mu gihe gito u Rwanda rukaba rubaye icyitegererezo mu ruhando mpuzamahanga, ni byo Minisitiri Kiat yavuze ko ari imwe mu nkuru z’ubutsinzi bukomeye.

Yasobanuye ko nubwo ubukungu bw’Isi bwahungabanye kubera COVID-19, u Rwanda “rwo rwabyitwayemo neza kubera ubuyobozi bwiza bururangaje imbere”.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore,Uwihanganye Jean de Dieu, yashimiye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi; aboneraho kugaragaza ko kuva byatangira imikoranire mu bya dipolomasi mu 2005, habayeho ubufatanye mu kubaka ubushobozi, kungurana ubumenyi no guhanahana amakuru, ubumenyi n’koranabuhanga, ishoramari, ubucuruzi n’ubukerarugendo. Ubwo bufatanye bwateye imbere kandi buratanga icyizere.

Ambasaderi Uwihamganye yakomeje avuga ko ibihugu byombi biherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire mu ikoranabuhanga ryo mu ishoramari, ubucamanza ndetse no mu burezi aho abanyeshuri bo mu gihugu kimwe bazajya boroherezwa kwiga mu kindi nta nkomyi.

Yagaragaje ko sosiyete z’Abanya-Singapore zagiriye u Rwanda icyizere zikahashora imari mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ubuhinzi n’ubwikorezi; hakaba hari n’abandi bashoramari baho bashya bacyiza bafite gahunda z’ishoramari zishimishije.

Umwe muri abo Banya-Singapore bageze mu Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Magerwa, Kong Kok Chee, yatanze ubuhamya bwe ku ishoramari ryo mu Rwanda ndetse aboneraho kurushimira iterambere rumaze kugeraho.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore,Uwihanganye Jean de Dieu, yashimiye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’itangazamakuru ya Singapore, Tan How Kiat, yavuze ko aho u Rwanda rugeze ari imwe mu nkuru za Afurika zibumbatiye intsinzi iikomeye
Umwe Banya-Singapore bageze mu Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Magerwa,Kong Kok Chee, yatanze ubuhamya bwe ku ishoramari ryo mu Rwanda
Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 27 ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Singapore,Australie,Nouvelle Zélande na Indonésie wizihijwe ku wa 5 Nyakanga 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .