00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#Kwibohora 27: Abanyarwanda batuye mu Busuwisi beretse amahanga ibyo u Rwanda rumaze kugeraho

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Busuwisi, Autriche, na Liechtenstein bizihije ku nshuro ya 27 Umunsi wo Kwibohora, baratira amahanga ibyo igihugu kimaze kugeraho kibikesha imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi.

Ni ibirori byabaye ku wa 06 Nyakanga 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda COVID-19, byitabirwa n’abahagarariye ibihugu byabo, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, ndetse n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga bakorera i Genève mu Busuwisi.

Insanganyamatsiko yagiraga iti “Dufatanyije tugera ku iterambere”.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye, Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Umuryango w’Abibumbye n’Imiryango Mpuzamahanga ikorera i Genève; Rwakazina Marie Chantal yakeje ingabo za RPA zabohoye igihugu, azishimira ubutwari, ubwitange ndetse no kutizigama byaziranze.

Yashimiye cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame waziyoboye zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amahanga arebera.

Ambasaderi Rwakazina yagize ati “Itariki ya 4 Nyakanga ntizibagirana mu mateka y’Isi haba ku Banyarwanda n’abanyamahanga kuko ni ikimenyetso cy’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Jenoside yagombaga kuba yaraburijwemo, ariko igakorwa na Leta nkoramaraso yari yaramunzwe n’amacakubiri, igategura ndetse igashyira mu bikorwa umugambi wayo amahanga arebera”.

Yibukije ko nyuma yo guhagarika Jenoside intego za FPR Inkotanyi kwari ugutuza buri Munyarwanda mu gihugu akubaka ejo heza mu mahoro n’ituze.

Yaboneyeho kugaragaza isura nshya u Rwanda rufite, anamurikira abitabiriye ibirori bimwe mu byo rwagezweho mu myaka 27 ishize mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage,rukesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.

Ambasaderi Rwakazina yakanguriye Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko rutuye imahanga gushishikarira guteza imbere igihugu cyabo kuko aribo maboko yacyo, abasaba kugira uruhare rugaragara mu gusigasira ibyagezweho no gutanga umusanzu mu iterambere ryacyo.

Ibirori byaranzwe n’ imbyino n’indirimbo Nyarwanda by’Itorero ry’Igihugu, Urukerereza; ibiganiro,imivugo, ubuhamya bw’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda byose bishimira bikanarata ingabo zahoze ari iza RPA zarubohoye zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi Abatutsi.

Amafoto ya bamwe mu bitabiriye

Itorero Urukerereza niryo ryasusurukije ibyo birori

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .