Kamana wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside yaguye mu Bufaransa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 02:20
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Kamana Claver yaguye mu Bufaransa ku myaka 77, nyuma y’igihe aba muri icyo gihugu cyaranze kumwohereza mu Rwanda ngo arangize ibihano yakatiwe nyuma yo guhamywa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Kamana wari usanzwe ari umucuruzi, yahamijwe ko yayoboye Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho yari atuye mu majyepfo y’u Rwanda.

Yashinjwaga ko yagize uruhare mu gutegura no kuyobora ibitero bitandukanye, gusahura, gufata ku ngufu, kubiba urwango n’ibindi byaha yahamijwe ko yakoreye i Runda mu Karere ka Kamonyi, nubwo uzubanza rwe rwabaye adahari.

Icyo gihe inkiko zo mu Rwanda zari zaramukatiye urwo gupfa, ariko uwo mwanzuro uza guhindurwa igifungo cya burundu, nyuma y’uko icyo cya mbere cyari kimaze kuvanwa mu mategeko y’u Rwanda, muri Nyakanga 2007.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango iharanira ikurikiranwa ry’abantu bakekwaho uruhare muri Jenoside (CPCR), Alain Gauthier, yabwiye IGIHE ko Kamana yitabye Imana ndetse kumukurikirana byahise bihagarara.

Yagize ati “Abavoka bacu bambwiye ko babamenyesheje ihagarikwa ryo kumukurikirana nyuma y’urupfu rwe kuwa 17 Kanama.”

Nyuma yo guhunga igihugu, Kamana yaje kubona ibyangombwa byo kuba mu Bufaransa mu 1999, icyo gihe akaba yarasabaga ubuhungiro bwa politiki ariko ntiyabuhabwa.

Kuwa 26 Gashyantare 2008 yaje gutabwa muri yombi, afatirwa mu gace ka Annecy hagendewe ku mpapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zari zatanzwe na Leta y’u Rwanda.

Kuwa 2 Mata 2008 urukiko rwemeje ko yoherezwa mu Rwanda, ajuririra uwo mwanzuro maze urugereko rw’ubujurire, kuwa 9 Nyakanga rutesha agaciro icyemezo cyari cyafashwe.

U Bufaransa bwanenzwe kenshi kwanga kohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ngo bakurikiranwe, barimo Callixte Mbarushimana, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, Col Laurent Serubuga, Colonel Marcel Bivugabagabo n’abandi.

Harimo kandi Dr Sosthène Munyemana, Hyacinthe Rafiki-Nsengiyumva, Isaac Kamali, Claude Muhayimana, Claver Kamana, Innocent Musabyimana, Joseph Habyarimana, Venuste Nyombayire, Pierre Tegera, Charles Twagira, Paul Kanyamihigo, Fabien Neretse, Manassé Bigwenzare na Enock Kayondo.

Umunyarwanda Kamana Claver yaguye mu Bufaransa ku myaka 77

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza