Imyiteguro y’igitaramo cy’Urukerereza na Buravan cyiswe ‘‘Umutingito’’ mu Bubiligi irarimbanyije

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 08:03
Yasuwe :
0 0

Itorero Urukerereza ritegerejwe mu gitaramo cy’inkera rizakorana n’umuririmbyi Yvan Buravan mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ku wa 13 Nyakanga 2018.

Urukerereza ni itorero ndangamuco ry’Igihugu ryashinzwe mu mwaka wa 1974. Ntiryari rimenyerewe mu bitaramo byaryo bwite, ahanini ryitabiraga ibirori byo ku rwego rw’igihugu no gusakaza umuco w’u Rwanda mu mahanga.

Mu kiganiro na Karekezi Justin uyobora Team Production iri gutegura iki gitaramo ari na yo yatumiye aba bahanzi, yavuze ko ibintu byose biri mu buryo kandi ari ishema rikomeye kubakira, yungamo ati hazabera “Umutingito” nk’uko urubyiruko rukunze kubivuga mu bitaramo nk’ibi.

Yavuze ko ari iby’igiciro cyinshi kongera kubona abatoza nka Muyango uzwi cyane mu mateka y’umuco yateje imbere mu rubyiruko rw’abana b’Abanyarwanda bavukiye n’abakuriye mu mahanga by’umwihariko mu Bubiligi aho yabaye mbere yo gutangira gutoza Urukerereza ndetse na mugenzi we bafatanya, Mariya Yohani.

Ati “Abantu bishimiye kongera kubababona bakikijwe n’intore n’ababyinnyi batoza babereye u Rwanda hano mu Bubiligi.”

Yakomeje avuga ko nubwo ubusanzwe bajyaga bakira abahanzi bake kuri ubu bakaba bazakira Itorero Urukerereza rigizwe n’umubare munini w’ababyinnyi n’abaririmbyi, kuri ubu hateguwe ahantu hagutse hazatuma bisanzura ndetse n’abitabiriye bakaryoherwa.

Ati “Ubusanzwe aho dukorera hari ibyumba byakira ibitaramo byinshi bitandukanye, ubu twafashe ikijyanye no kwakira abantu benshi kandi n’urubyiniro rw’urukerereza rwizwe neza, abantu bazaba bafite ibyicaro byabo bakirwa ku buryo bushimishije kandi bwizweho, urabizi ko Abanyarwanda ari abasirimu ntabwo bazatuveba.”

Karekezi yakomeje avuga ko yishimiye cyane ubufatanye na RwandAir kuko yateye inkunga ikomeye iki gikorwa cyo guhagurutsa Itorero ry’Igihugu rigiye gusesekara mu Bubiligi nyuma y’igihe kirekire.

Iri torero rizataramira mu Bubiligi mu gitaramo rizahuriramo n’umuhanzi Yvan Buravan na we uri mu bakora umuziki bakibyiruka ukundwa na benshi muri iki gihe.

Igitaramo cy’Itorero Urukerereza giteganyijwe ku itariki ya 13 Nyakanga 2018 ahitwa Birmingham Palace, 112-B muri Komine ya Anderlecht iherereye mu Murwa Mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles. Igiciro cyo kwinjira ni 20€ ku bantu bazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo.

Itorero Urukerereza ribarizwamo intore zizi guhamiriza
Itorero Urukerereza ritegerejwe mu gitaramo rizakorera mu Bubiligi
Abatoza b'Itorero Urukerereza Mariya Yohana na Muyango bitezwe na benshi mu Bubiligi
Iki gitaramo cy'inkera cyatewe inkunga na RwandAir
Urukerereza ni itorero ndangamuco ry’Igihugu ryashinzwe mu mwaka wa 1974

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza