00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe Umuryango wa Ibuka muri Sénégal

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Umuryango Uharanira Inyungu z’Abacitse ku Icumu, Ibuka, wagukiye muri Sénégal, aho uzaba witwa Ibuka-Sénégal, ukaziyongera ku yindi miryango ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Sénégal yabaye igihugu cya kabiri muri Afurika gishinzwemo Umuryango wa Ibuka nyuma y’u Rwanda.

Komite yatorewe kuyobora uyu muryango igizwe na Rwogera Munana Yves wabaye Perezida, Madeleine Tambo wabaye Visi Perezida wa Mbere, Furaha Maroua wabaye Visi Perezida wa Kabiri, Mbereyinka Sylvestre yagizwe Umunyamabanga naho Aline Kamanzi agirwa Umubitsi, mu gihe Yasmine Thiam ashinzwe Itangazamakuru.

Mu kiganiro na Rwogera Munana Yves watorewe kuyobora Ibuka, yavuze ko igikorwa cyo gushinga uyu muryango cyagezweho nyuma yo kujya inama.

Yagize ati "Twe nk’Abanyarwanda dutuye hano twaricaye [tujya inama] tuti ‘kuki tutashinga uyu muryango kandi ntacyo tubuze?’, ikindi dufite inshingano n’umukoro wo kwibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, twe cyane n’abayirokotse ndetse tugafatanya n’abandi bose bumva uburemere bwabyo.’’

Yavuze ko Ibuka-Sénégal izagira uruhare mu kwigisha abaturage ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati "Tuzarushaho kwigisha abantu batuye muri Sénégal no muri Afurika y’Iburengerazuba muri Nigeria, Côte d’Ivoire, Guinée Conakry, Mali n’ibindi, tukarushaho kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Ibuka ni Umuryango uharanira Inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku ikubitiro wavukiye i Bruxelles mu Bubiligi ku itariki ya 16 Kanama 1994. Imiryango ya Ibuka hirya no hino ku Isi igengwa n’amategeko y’ibihugu ikoreramo.

Mu nshingano za Ibuka harimo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu bikorwa birimo kwigisha urubyiruko n’abandi bantu ayo mateka. Ugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka no kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside hirya no hino ku Isi.

Ibuka Sénégal ifite icyicaro mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu, Dakar. Uyu muryango wiyongereye ku yindi ikorera hanze y’u Rwanda irimo iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bubiligi, u Buholandi, u Busuwisi, u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani.

Rwogera Munana Yves yagizwe Perezida wa Ibuka-Sénégal
Madeleine Tambo yabaye Visi Perezida wa Mbere
Furaha Maroua ni Visi Perezida wa Kabiri
Aline Kamanzi yagizwe Umubitsi
Mbereyinka Sylvestre yagizwe Umunyamabanga
Yasmine Thiam ni we ushinzwe Itangazamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .