Genève: Amb. Ngarambe yasabye ko kwibuka Jenoside bidakwiye kuba umuhango w’amasigaracyicaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Mata 2018 saa 11:56
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Unahagarariye u Rwanda mu Biro bya Loni n’indi miryango mpuzamahanga i Genève, Dr Francois Xavier Ngarambe, yasabye ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye gusiga isomo rituma bitaba umuhango w’akamenyero gusa mu gihe hirya no hino hatutumba umwuka wa Jenoside.

Ibi yabitangarije mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, wo ku wa 10 Mata 2018; wahuje Abanyarwanda batuye mu Busuwisi, inshuti z’u Rwanda, abahagarariye ibihugu byabo, abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga i Genève mu Busuwisi.

Yagize ati “Ntacyo byaba bimariye abacitse ku icumu rya Jenoside guhora batanga ubuhamya bwabo, basa n’abacurangira abahetsi cyangwa babwira amatwi atumva. Byaba bimaze iki kwibuka Jenoside buri mwaka niba amateka y’aya mahano agenda yisubiramo (agaruka) hirya no hino ku Isi.”

Ambasaderi Ngarambe yavuze ko mu Rwanda kwibuka bidafatwa gusa nk’ikinyuranyo cyo kwibagirwa ahubwo ko ari igikorwa gifite intego yo kumenya amateka, komora ibisebe, kandi ari imbaraga zihuza ejo hashize, uyu munsi n’ejo heza hifuzwa n’Abanyarwanda.

Mu butumwa bw’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, bwasomwe n’Umuyobozi Mukuru Uhagarariye Loni i Genève, Michael Moller, yavuze ko u Rwanda rwigiye ku mateka yarwo bityo asaba na Loni kugera ikirenge mu cy’u Rwanda.

Yavuze ko ibihugu bifite inshingano zo kurinda abaturage babyo aya mahano, anasaba ubufatanye mu gukumira Jenoside.

Muri uyu muhango hatanzwe ubuhamya bugaragaza ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe. Rurangwa Révérien yatanze ubuhamya bw’inzira y’inzitane yanyuzemo akiza amagara mu gihe Abatutsi bose bahigwaga, bwakoze ku mitima y’abitabiriye uyu muhango.

Yavuze uburyo yatemaguwe umubiri ariko ntiwavamo umwuka ndetse bakamwicira abe bose.

Murangira César uyobora umuryango IBUKA mu Busuwisi yasabye Loni kutazongera gushakira Jenoside yakorewe Abatutsi andi mazina ko igomba kwitwa uko iri anasaba uyu muryango kongera imbaraga mu kurwanya ipfobya ryayo.

Ku wa 23 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki ya 7 Mata, uzaba “Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”, hahindurwa inyito y“Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” yari yarashyizweho n’umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003 bigatangira gukoreshwa mu 2004.

Murangira yanagaraje impungenge ku mikorere idahwitse y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.

Murangira yanagarutse ku kibazo cy’indishyi z’akababaro cyirengagijwe n’uru Rukiko.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Dr Francois Xavier Ngarambe, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye gusiga isomo
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi i Genève mu Busuwisi witabiriwe n'abahagarariye ibihugu bitandukanye
Rurangwa Révérien yatanze ubuhamya bw'uko yarokotse, bwakoze ku mitima ya benshi
Abitabiriye uyu muhango bafashe umunota wo kwibuka
Uyu muhango witabiriwe n'abantu benshi
Umuyobozi Mukuru Uhagarariye Loni i Genève, Michael Moller, yavuze ko ibihugu bifite inshingano zo kurinda abaturage babyo amahano ya Jenoside
Hatanzwe ubuhamya bugaragaza ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe
Rutayisire Angelique warokokeye i Huye yatanze ubuhamya bw'inzira y'ububabare yanyuzemo
Hacanwe urumuri rw'icyizere
Ambasaderi Ngarambe yasabye ko kwibuka Jenoside bidakwiye kuba umuhango w’amasigaracyicaro
Murangira César uyobora umuryango IBUKA mu Busuwisi yasabye Loni kutazongera gushakira Jenoside yakorewe Abatutsi andi mazina
Rurangwa Révérien yatanze ubuhamya bw’inzira y’inzitane yanyuzemo akiza amagara mu gihe Abatutsi bose bahigwaga
Ubuhamya bwatangiwe muri uyu muhango bwakoze benshi ku mutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza