00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Emmanuel Hategeka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Nyakanga 2021 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Emmanuel Hategeka uhagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yashyikirije Umwami wa Bahrain, Hamad bin Isa Al Khalifa, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Umwami mu murwa mukuru Manama ku wa kabiri tariki ya 6 Nyakanga 2021.

Nyuma yo gutanga izo mpapuro, Ambasaderi Hategeka yashimye umubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi, avuga ko yiteguye guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.

Yagizi ati “Ntewe ishema cyane no kuba nashyikirije Umwami Hamad bin Isa Al Khalifa impapuro zinyemerera guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Bahrain. Niteguye guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.”

Yakomeje agira ati “Nashyikirije Umwami indamutso ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse n’ubushake bwe bwo guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi n’abaturage babyo.”

Ambasaderi Hategeka yaboneyeho umwanya wo kwifuriza Umwami Hamad bin Isa Al Khalifa ubuzima bwiza ndetse yifuriza igihugu amahoro, iterambere n’uburumbuke.

Igihugu cya Bahrain, ubusanzwe cyitwa Ubwami bwa Bahrain, giherereye mu kigobe cya Perse. Ni Ikirwa kigizwe n’uturwa duto karemano turenga 50 ndetse n’utundi abantu bahimbye tugeze kuri 33.

U Rwanda rufite umubano mwiza na Bahrain umaze imyaka irenga 25, aho ibihugu byombi byasinye amasezerano y’Ubufatanye mu bya diplomasi muri Werurwe 1998.

Ibihugu byombi bikorana mu nzego zirimo kwaguriramo ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo, serivisi z’imari, ingufu, ikoranabuhanga, guhanga imirimo n’udushya.

Nka Ambasaderi ufite icyicaro Abu Dhabi, Emmanuel Hategeka asanzwe ahagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Ubwami bwa Saudi Arabia n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingufu zisubir a(IRENA).

Ambasaderi Hategeka yakiriwe n'Umwami Hamad wa Bahrain

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .