Yabitangaje ubwo Abanyarwanda batuye muri Sudani bashyigikiwe n’inshuti z’u Rwanda ndetse n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bunamiraga inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni umuhango wabaye ku wa 7 Mata 2021 hatangizwa iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, witabirwa n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu, Ambasaderi Khalid Farah.
Hacanwe urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza heza h’u Rwanda hanafatwa umunota wo kunamira abazize Jenoside, bikorerwa muri Hotel ya El-salam iri mu Murwa Mukuru Khartoum. Hari hateraniye abantu bake, abandi bifatanya nabo mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa COVID-19.
Minister Counsellor w’u Rwanda muri Sudani, Buhungu Abel, yashimiye abifatanyije na bo muri uwo muhango, aboneraho kubibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi yavuye ku “rwango rwabibwe n’abakoloni mu myaka ya 1930, rugatizwa umurindi n’ubuyobozi bubi bwagiye bubaho nyuma yabo kugeza mu 1994”.
Yabasobanuriye uko “Abanyarwanda batandukanyijwe bakanahabwa indangamuntu zinyuranye” bigatuma bamwe bica bagenzi abo abandi barameneshwa bahunga Igihugu cyabo.
Buhungu yasabye ibihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside “kubageza imbere y’ubutabera cyangwa bakaboherereza u Rwanda rukababuranisha”, kuko ari yo nzira izafasha kurwanya ko Jenoside yazaba ahandi aho ari ho hose.
Ambasaderi Khalid Farah yatangaje ko bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka, avuga ko “isomo ryavuye ku mateka rikwiye gutuma abantu bagira ubumwe”.
Yashimiye u Rwanda uko rwikuye muri ayo mage rukaba ari intangarugero, yemeza ko Sudan izarwigiraho.
Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo hanze ndetse n’Isi muri rusange bari kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwibuka twiyubaka”.






Amafoto: Ambasade y’u Rwanda muri Sudani
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!