Bruxelles: Diaspora nyarwanda yagaragaje urukundo ifitiye Perezida Kagame (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 Kamena 2018 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bazindukiye i Bruxelles kuri uyu wa Kabiri, aho Perezida Kagame yagombaga kunyura agana mu nama, bamugaragariza ibyishimo n’urukundo bamufitiye.

Aba Banyarwanda bagaragarije urukundo Perezida Kagame, aho yanyuze yitabiriye ifungurwa ry’Inama ya 12 Ngarukamwaka y’u Burayi yiga ku Iterambere izwi nka "European Development Days", iri kubera mu Mujyi wa Bruxelles.

Abanyarwanda bari bafite ibyapa byinshi byanditseho ubutumwa butandukanye, burimo ubuvuga ngo “Turagukunda Kagame”, abandi bambaye amabara y’ibendera ry’u Rwanda, bakaririmba indirimbo zisingiza ibigwi by’Umukuru w’Igihugu, n’u Rwanda muri rusange.

Umwe mu bagize Umuryango nyarwanda mu Bibiligi, ubayo kuva mu myaka 40 ishize, yatangarije IGIHE ko yanejejwe cyane no kuzindukira aho Perezida Kagame yagombaga kunyura ajya mu nama, bakamugaragariza ko bamukunda, kandi bazirikana iterambere yagejeje ku ku Rwanda.

Yagize ati “Abantu baje bazindutse, turaririmba nk’uko bisanzwe, dufite ibyapa by’ibikorwa by’u Rwanda, ibintu byose u Rwanda rugezeho twari tubifite, byari bimeze neza. Twagize n’igihe gihagije, kuva saa tatu kugeza saa munani twari duhari, Perezida arahaca aratubona, twishimye, abantu tumeze neza cyane.”

Uyu munyarwanda uri mu bashinze Umuryango nyarwanda mu Bubiligi, yakomeje avuga ko bagumye aho bazindukiye kugeza ku mugoroba, biza kubanezeza cyane Minisitiri Mushikiwabo aje kubasuhuza, abashimira uko bari inyuma y’Umukuru w’Igihugu bakomokamo, anabaha intashyo za Perezida Kagame wababonye akabishimira.

Ati “Byatinze tubona Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo araza aratuganiriza, aratuganiriza biratinda, atubwira ukuntu inama yagenze, ukuntu Perezida yagize ikiganiro cyiza, ukuntu yabonanye n’abantu benshi bakomeye kugeza ku Mwami w’u Bubiligi.”

Akomeza agira ati “Yaduhaye n’ubutumwa bwa Perezida …ati ‘Nababonye nishimye’”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, nawe uri mu Bubiligi, yatangarije igihe ko iyi nama Umukuru w’Igihugu yitabiriye ari ingirakamaro ku iterambere ku Isi.

Yagize ati “Iyi ni gahunda nziza ihuza abantu bo mu bihugu byinshi, ibihugu birenga 100, baganira iterambere muri rusange; ku byerekeye imishinga y’iterambere muri Afurika n’ahandi ku Isi. Insinganyamatsiko y’uyu mwaka ni uguteza imbere umugore muri iri terambere, kuko nta terambere rishoboka umugore umugore atarigizemo uruhare.”

Yakomeje avuga ko Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakomeye bavuze ku guteza imbere umugore. Ibyo bigatuma abafata ibyemezo ku Isi bongera gutekereza uko bagira ibikorwa biteza imbere abaturage aho baba bari hose ku Isi.

Abanyarwanda benshi i Bruxelles bagaragaje ko bashyigikiye Perezida Kagame n'imiyoborere ye
Banagaragaje ko bishimiye amasezerano y'u Rwanda na Arsenal FC, aho izajya yambara imipira iriho ijambo “Sura u Rwanda (Visit Rwanda)
Bishimira ko u Rwanda rutababarira icyaha cya ruswa
Abanyarwanda b'ingeri zose bari aho Perezida Kagame yagombaga kunyura, akanyamuneza kari kose
Abanyamakuru bari i Bruxelles nabo bari bafite amatsiko yo kumva uburyo Abanyarwanda bakunda Perezida Kagame
Bagaragaje ko bakunda u Rwanda, bagaragaza ibendera ryarwo

Ku mugoroba

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yashimiye Abanyarwanda bagaragarije urukundo Perezida Kagame
Diaspora nyarwanda yishimiye kuganirizwa na Minisitiri Mushikiwabo

Amafoto: Karirima A. Ngarambe na Rutayisire Jessica


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza