Bénin: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gicurasi 2018 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Bénin n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 5 Gicurasi 2018 mu cyumba cya ‘Chant d’oiseau: Institut des artisans de justice et de paix’ mu murwa mukuru, Cotonou; cyitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Bénin, Aurélien Agbénonci.

Agbénonci yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu kibabaje cyane ariko ko hari icyizere ku Rwanda kubera ko igihugu kiyubatse cyane ku buryo bigaragarira bose.

Yashimye umuhate n’ubushake bwa Leta yu Rwanda idahwema gufasha abenegihugu bayo baba muri Bénin, ababwirako bisanga.

Yavuze ko Perezida wa Bénin, Patrice Talon, yagiriye uruzinduko mu Rwanda mu 2016 akagira umwanya wo kunamira no guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenocide ku Rwibutso rwa Kigali.

Yakomeje agira ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta yu Rwanda yashishikariye gushaka ibyatumye Abanyarwanda biyunga, baniteza imbere.”

Yavuze ko leta ye irimo gushyira mu bikorwa amavugurura y’ibyiza yigiye ku Rwanda birimo kurwanya ruswa n’ibindi byinshi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Bénin, Kamanzi Stanislas, ufite icyicaro muri Nigeria, yashimiye Leta ya Bénin kuba idahwema kwifatanya n’Abanyarwanda mu byiza no mu byago, bikaba bigaragarira ku kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yarifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka/.

Yongeyeho kwibuka ari uguha agaciro inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Yahamagariye Abanyarwanda baba muri Bénin kubakira ku mateka y’igihugu cyabo, bagakorana umwete n’ubunyangamugayo bityo bakiyubaka.

Abitabiriye ibikorwa byo kwibuka basoje igikorwa bacana urumuri rw’icyizere.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Bénin, Aurélien Agbénonci na Ambasaderi w’u Rwanda muri Bénin, Kamanzi Stanislas (Iburyo) bacanye urumuri rw'icyizere
Bafashe umwanya wo kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Bénin, Aurélien Agbénonci

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza