Angola: Abanyarwanda bizihije Umunsi wo Kwibohora bishimira ubufatanye bw’ibihugu byombi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 5 Nyakanga 2018 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Angola bifatanyije n’inshuti zabo zo muri iki gihugu mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 24 Umunsi wo Kwibohora, byabereye kuri Talatona Convention Hotel mu Mujyi wa Luanda ku mugoroba wo ku wa 4 Nyakanga 2018.

Ibi birori byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri Angola, abayobozi bakuru muri Guverinoma y’iki gihugu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Alfred G. Kalisa, yashimiye abitabiriye ibi birori bisobanuye byinshi ku mibereho mishya y’Abanyarwanda agaragaza uko igihugu cyafunguye amarembo ku bakigana.

Yagize ati “Muri gahunda y’Akarere, Afurika n’imikoranire yo ku rwego mpuzamahanga, u Rwanda rwizerera mu gufungura imipaka, by’umwihariko nk’igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bukerarugendo.”

Kuva muri Mutarama 2018, abagenzi baturutse mu bihugu byose byo ku Isi, bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda bitagombye kubanza kuyisaba.

Umwaka ushize u Rwanda rwakiriye abashyitsi 28 308 bitabiriye inama bavuye ku 23 804 mu 2016. Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwarwinjirije miliyoni 42 z’amadolari mu 2017. Uyu mwaka hitezwe miliyoni 74 z’amadolari.

U Rwanda rwiyemeje ko mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo izikuba kabiri ikagera kuri miliyoni $800 zivuye ku zigera kuri miliyoni $440.

Ambasaderi Kalisa yavuze ko Guverinoma ya Angola yafashe icyemezo cyo gufungura ambasade yayo mu Rwanda no gushyira umukono ku masezerano mu by’ubwikorezi bw’indege azoroshya ubuhahirane hagati ya Kigali na Luanda.

Angola iheruka gutangaza ikurwaho rya viza y’ubukerarugendo ku Banyarwanda bitewe n’umubano w’indashyikirwa ifitanye n’u Rwanda. Iteka rya Perezida wa Angola, rivuga ko kuva ku wa 1 Nyakanga 2018, Abanyarwanda n’Abanya-Cape Verde, batazongera gusaba viza y’ubukerarugendo ngo binjire muri iki gihugu hagamijwe kunoza imikoranire mu by’ubukungu, imibereho myiza no gusangira umuco hagati y’ibihugu.

U Rwanda na Angola biherutse gusinyana amasezerano aha uburenganzira RwandAir bwo gukoresha ibibuga by’indege byose byo muri Angola na Kompanyi y’Indege yo muri Angola (TAAG Angola Airlines) gutangira gukorera imirimo yayo mu Rwanda.

Ambasaderi Kalisa yagaragaje ko iyi mishinga izagerwaho mu bufatanye bwa Perezida wa Angola, João Lourenço na Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Iyi mishinga ijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange “Continental Free Trade Area (CFTA)”, yitezweho guhindura uburyo ibihugu bigize uyu mugabane bikorana ubucuruzi hagati yabyo n’ay’isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege (Single African Air Transport Market) nk’umwe mu ikomeye izatuma Afurika igera ku cyerekezo cya 2063.

Abitabiriye ibi birori babisoje mu busabane no gusangira.

Urugamba rwo kubohoza igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira 1990 rusozwa ku wa 4 Nyakanga 1994, ubwo ingabo za RPA zabohoraga Umujyi wa Kigali ari na wo munsi hatangiye urugendo ruganisha ku iterambere n’umudendezo u Rwanda rufite.

Abanyarwanda baba muri Angola bifatanyije n'inshuti zabo mu birori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora
Ibi birori byitabiriwe n'abarimo abayobozi bakuru muri Angola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza