Ambasaderi Mujawamariya yasabye amahanga kutaba indiri y’abahekuye u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mata 2018 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Burusiya n’inshuti zabo bahuriye mu Mujyi wa Moscow ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni umuhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Jeanne d’Arc Mujawamariya; Umudiplomate ukurikirana umubano w’u Rwanda n’u Burusiya mu bya Gisirikare, Col Emmanuel Gashayija n’Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade, Karagire Francis; abadipolomate baturuka mu bihugu bya Afurika; abahagarariye ibihugu bya Armenia, Belarus, u Budage n’u Burusiya.

Ambasaderi Mujawamariya Jeanne d’Arc, yasobanuriye abitabiriye uyu muhango ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, aho ku munsi umwe hicwaga Abatutsi ibihumbi icumi.

Mujawamariya yasabye amahanga kutaba indiri y’abahekuye u Rwanda, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ibihugu byose kubashyikiriza ubutabera aho kubahishira.

Yagaragaje ko u Rwanda n’Abanyarwanda bataheranywe n’ayo mateka mabi ahubwo bahisemo kureba imbere, ariko kandi “Kwibuka” bikaba igikorwa cya buri munsi kugira ngo hatabaho uwibagirwa, akaba yakongera gutatira igihango.

Ambasaderi Mujawamariya yavuze ko amaraso yamenetse muri Jenoside agomba gukomeza kuba impamvu yo kudasubira inyuma, Abanyarwanda bakiteza imbere kugira ngo inzozi abana b’u Rwanda bishwe bafite zo “kugira igihugu buri wese yishimiye kubamo” zigerweho.

Yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma y’imyaka 24 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho cyabaye igihugu giteye ishema abagituye bitewe n’intambwe itajegajega cyateye mu ngeri zose harimo kwimakaza umuco w’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, uburenganzira mu bibakorerwa no muri gahunda ziganisha ku iterambere.

Muri uyu muhango wo kwibuka hatanzwe ibiganiro n’ubuhamya butandukanye bigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hanacanwa urumuri rw’icyizere cy’ahazaza binyuze mu buyobozi bwiza bwa Paul Kagame.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze kohereza impapuro zirenga 900 mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, i Burayi, muri Amerika n’ahandi, ariko u Rwanda rumaze kwakira abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagera kuri 21 gusa, mu magana y’abashakishwa.

Mu Bufaransa, hari inyandiko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze koherezayo zisaba abantu boherezwa mu Rwanda zigera kuri 42, ari nacyo gihugu gifite inyandiko nyinshi mu Burayi, hagakurikiraho u Bubiligi bufite 39, ibindi bihugu nka za Suède, Denmark bikagenda bigira nk’ebyiri cyangwa eshatu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Jeanne d’Arc Mujawamariya, yasabye ibihugu kutaba indiri y’abahekuye u Rwanda
Abanyarwanda baba mu Burusiya n’inshuti zabo bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Basobanuriwe amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza