Ambasaderi Habimana yasobanuriye urubyiruko amasomo u Rwanda rwakuye kuri Jenoside

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Nyakanga 2018 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh, yasabye urubyiruko kwigira ku butwari bwaranze bagenzi barwo bari muri FPR Inkotanyi bagahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’Umuryango w’Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Misiri, cyari cyitabiriwe n’urubyiruko ruba muri iki gihugu yaba urwo mu Rwanda no muri Afurika ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye birenga icumi. Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Cairo ku wa 30 Kamena 2018.

Ambasaderi Habimana Saleh uhagarariye u Rwanda mu Misiri, yabwiye abari bitabiriye iki gikorwa ko kuba urubyiruko arirwo rwateguye iki gikorwa bitanga icyizere cy’uko mu Rwanda hatazongera kuba amateka mabi nk’ayo mu 1994.

Uyu muyobozi yasobanuriye abari bitabiriye iki gikorwa ko kwica Abatutsi bitari impanuka ahubwo ko wari umugambi wateguwe mu myaka myinshi kuva mu 1959; aho mbere yaho kwitwa Umututsi cyangwa Umuhutu ntacyo byari bitwaye dore ko umuntu yashoboraga kuva mu bwoko bumwe akajya mu bundi hagendewe ku butunzi.

Ati “Kuba Umututsi n’Umuhutu byari ibyiciro by’ubuzima biri aho. Kanaka iyo yateraga imbere agahaka, uwo ahatse, yitwaga umuhutu kuri we. Ibyo byose ni ubuzima abantu bagiye babamo mu buzima busanzwe ariko umwaduko w’abazungu mu gihugu cyacu, waje ukigisha abantu ko hari itandukaniro hagati y’aba n’aba akenshi birengagije ko no mu busanzwe abantu batandukana hashingiwe ku mibereho yabo.”

Ambasaderi Habimana yakomeje avuga ko gutandukanya abantu bitewe n’ibyo babwiwe, bigaragaza ubushobozi buke bwabo by’umwihariko abaje kwemera gutandukanywa kuva igihe cy’itanga rya Rudahigwa kugera mu 1994.

Yavuze ko bitari bikwiye ko abantu batandukanywa hagendewe ku butunzi n’ibindi; kuko mu Isi ari ibisanzwe ko abatunze bashobora kugira amahirwe atandukanye n’ay’abadatunze. Yatanze urugero ku kuba umwana w’umutunzi yakwiga neza, agatsinda ndetse yajya no mu kizamini cy’akazi akarusha uw’umukene utarabonye amahirwe ya nyayo amufasha kongera ubumenyi bwe.

Gusa ngo ibi byose u Rwanda rwabikuyemo isomo nyuma ya Jenoside, aho mbere uwagiraga amahirwe yo kurangiza amashuri habaga hagendewe ku bwoko ariko ubu bikaba atariko biri.

Ati “Twe twabikuyemo isomo, biba itegeko ko umwana agomba kugira amahirwe yo kurangiza kwiga imyaka 12 aribwo bumenyi bw’ifatizo mu Rwanda. Ni mu gihe kubasha kurangiza imyaka itandatu habagaho guhabwa amahirwe kandi rimwe na rimwe no kuyirangiza byabaga atari ngombwa kuko umurimo wari uguhinga ibindi bikaba amahirwe. Kubera ko tugomba kwirinda ko habaho agace k’abantu runaka kiga neza akandi kakiga nabi, ni yo mpamvu abana bose bari mu kigero cyo kwiga bagomba gufashwa kwiga.”

“Mu bundi buryo, rimwe na rimwe igihugu cyiyemeza kuba cyatanga n’ibihano ku mubyeyi udashoboye gufasha umwana kwiga imyaka 12 aribwo bumenyi bw’ibanze fatizo kuri buri Munyarwanda.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh, yasabye urubyiruko kwigira ku butwari bwaranze bagenzi barwo bari muri FPR Inkotanyi bagahagarika Jenoside

Andi masomo u Rwanda rwigiye muri Jenoside rugafata ingamba zo kugira ngo atazasubira, harimo gukura mu ndangamuntu ubwoko n’ibindi bitandukanye.

Ibi bijyana no kuba umuntu wakoze icyaha agihanirwa ukwe hatarebwe ku wo ari we cyangwa aho akomoka. Ati “Ntibikwiye ko umwana ahanirwa icyaha cya se, umugabo cyangwa umugore agahanirwa icy’uwo bashakanye. Ni yo mpamvu dusanga mu ndangamuntu umuntu abonekamo we ku giti cye, nta mazina ya se mu gihe habaga harimo byinshi n’ubwoko. Ubu hari Umunyarwanda ariho hakomoka gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”

Yasabye uru rubyiruko kumva ko nubwo Jenoside yarangiye, urugamba rusigaye arirwo rukomeye rwo kurwanya abashaka kuzana urwango mu Banyarwanda.

Ikindi kandi yababwiye ko badakwiye kwibagirwa ko Jenoside yabaye kuko mu gihe cyose umuntu yibagiwe ko Abatutsi basaga miliyoni bishwe, ari ikintu gishobora gutuma amateka mabi yisubiramo.

Ati “Kwibagirwa no kutavuga ibyabaye mu 1959 nibyo byabyaye ibyo mu 1960, kutavugiriza induru ibyo mu 60, byabyaye ibyo mu 1970. Kutamagana ibyabaye muri icyo gihe byabyaye ibyo mu 1994. Habaho kuyihagarika gusa ariko iyo murangaye iragaruka, abayikoze barongera bakayikora.”

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyeshuri biga mu Misiri, Nshimiyimana Abdoul Aziz, yabwiye bagenzi be ko bakwiye gukomeza kuzirikana amateka ya Jenoside no kuyigiraho byinshi; bagendera ku ndangagaciro zo guhesha agaciro Umunyarwanda aho biga mu mahanga, gusobanurira abanyamahanga ibyaranze u Rwanda ndetse no kubereka aho rugeze rwiyubaka.

Ati “Imbaraga zakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, zituma twe urubyiruko tugira ubushake mu guhindura amateka atari meza yaranze urubyiruko rwatubanjirije. Dushyigikiye byimazeyo politiki y’igihugu cyacu, iha uburenganzira busesuye buri Munyarwanda […] Turasezeranya igihugu ko tuzahora tugikorera, tunashyigikira kurinda ibyiza kigeraho uko bwije n’uko bucyeye.”

Usibye mu Misiri, mu bindi bihugu Ambasade y’u Rwanda ireberera naho abanyeshuri bakoze ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nk’aho ku wa 27 Mata barindwi barimo abanyeshuri batandatu biga muri Libya bahuriye hamwe n’inshuti zabo zo muri Philippines, Malaysia, Indonesia, Thailand, Sierra Leone, Sénégal, Djibouti, Burkina Faso, Burundi, Tanzania na Uganda bagaha icyubahiro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse.

Muri Algeria ho usibye ubutumwa bujyanye no kwibuka, abanyeshuri baho banaganirijwe na Jean Claude Rubagumya Nyangezi ku bijyanye na gahunda ya Ndi Umunyarwanda abasaba gutahiriza umugozi umwe no gukunda igihugu n’abagituye.

Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda mu Misiri, Eric Kayoge, acana urumuri rw'icyizere
Abakozi ba Ambasade y'u Rwanda mu Misiri bari bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi w'Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Misiri, Habyarimana Patrick, mu bari bitabiriye iki gikorwa
Umunyeshuri uhagarariye itsinda ry'Abanyarwanda biga mu Misiri, Nshimiyimana Abdoul Aziz, yavuze mu izina rya bagenzi be
Urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye narwo rwitabiriye iki gikorwa
Umujyanama muri Ambasade y'u Rwanda mu Misiri, Eric Kayoge, akurikiye ibiganiro byatangwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza