00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Sebashongore yasabye abo mu Bubiligi kwifashisha Umuganura nk’isoko yo gukorera hamwe

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 30 Kanama 2021 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Flandre Occidentale bafatanyije na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi bateguye umunsi w’Umuganura wizihijwe ku wa 28 Kanama 2021.

Ni umunsi witabiriwe n’Abanyarwanda bo mu turere dutandukanye two mu Bubiligi n’inshuti zabo.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu munsi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi na Luxembourg, Dr. Sebashongore Rugambwa Dieudonné yashimiye Abanyarwanda n’inshuti zabo ubwitabire bagize haba ku batuye muri ako karere ka Flandre y’Iburengerazuba n’abaturutse hirya no hino mu Bubiligi.

Yagize ati “Ni byiza cyane guhura tukifashisha Umuganura nk’isoko y’Ubumwe no gukunda umurimo kuko iyo tuganura ni uko tuba twakoze.’’

Uyu munsi kandi Umuganura witabiriwe na bamwe mu bayobora umujyi uri ku nkengero z’Inyanja ya Ruguru harimo Kris Demereye, Kathleen Van der Hooft bari ku rwego rwa Echevins bari bahagarariye umuyobozi w’Umujyi wa Knokke.

Hari kandi Gunther Vanpraet, uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Flandre baje bakirwa na Yvette Umutangana, Uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu Ntara ya Flandre Occidentale.

Amb. Sebashongore yakomeje agira ati “Kubabona hano mwese gutya ni ikimenyetso cy’uko mukomeye ku muco Nyarwanda no ku ndangagaciro z’ubumwe no gukunda igihugu byaranze abakurambere bacu.’’

Amb. Sebashongore yakomeje asobanura uburyo Umuganura wakuweho n’Abakoloni mu mwaka wa 1925, ukongera gusubizwa agaciro na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mwaka wa 2011.

Uyu mwaka, Umuganura wizihijwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isooko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Yasobanuye ko kwizihiza Umuganura bishingiye ku ndangagaciro zo gukunda igihugu, kurangwa n’ubupfura, gukunda umurimo n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Mboneyeho gusaba Abanyarwanda dutuye muri iki gihugu kurangwa n’izi ndangagaciro. Turusheho kurangwa n’ubumwe no gukora cyane kugira ngo dukomeze kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda. ”

Ambasaderi yasabye by’umwihariko urubyiruko kurangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu kugira ngo “twiyubake, dushake amaboko, inshuti bizagirira akamaro u Rwanda n’Abanyarwanda”.

Mu ijambo rye Yvette Umutangana uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu Ntara ya Flandre Occidentale yashimye intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’u Rwanda.

Yakomeje ati “Iyo numvise ijambo kwigira nsubira mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngasanga iyo hatabaho ubwitange bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, byari byarangiye kuko amahanga yari yadutereranye neza neza ku mugaragaro.’’

Yasabye Abanyarwanda bar mu mahanga kwigira kuko ari intwaro ikomeye kuri bo.

Ati “Mu mahanga kwigira, harimo gufatanya no gukorana n’abo turi kumwe, gukunda umurimo no gushora imari mu Rwanda, no muri ibi bihugu byatwakiriye dutuyemo.’’

Yagaragaje ko Umuganura ari umwanya mwiza wo kuganira nk’Abanyarwanda baba mu Bubiligi no kungurana ibitekerezo.

Ati “Urubyiruko rukwiye guhabwa umwanya wo gusobanurirwa n’ibijyanye n’umuco kavukire kugira ngo narwo ruzawusigire abazabakomokaho ukomeze ube uruhererekane.”

Uyu munsi w’umuganura wabaye koko urubuga rwo kuganira nyuma y’imyaka ibiri abantu benshi badahura; wabaye uwo guhuza urugwiro ariko hanirindwa icyorezo cya Covid-19.

Abitabiriye ibirori by’Umuganura banafatanyije kubyina no kuririmba indirimbo gakondo ndetse baranasangira.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi na Luxembourg, Dr. Sebashongore Rugambwa Dieudonné, yashimiye Abanyarwanda n’inshuti zabo ubwitabire bagize haba ku batuye mu Karere ka Flandre y’Iburengerazuba n'abaturutse mu Bubiligi
Abanyarwanda bari baturutse hirya no hino mu Bubiligi, baje kwizihiza uyu munsi w'Umuganura
Abanyarwanda baturutse hirya no hino bari bishimiye guhurira ku Nyanja ya Ruguru mu kwizihiza Umuganura
Abayobozi b'udushami dutandukanye tugize za Diaspora mu Bubiligi bafata ifoto y'urwibutso nyuma y'ibirori by'Umuganura
Amb Sebashongore aganira n'inshuti z'u Rwanda zaje mu Muganura
Amb Sebashongore asuhuza Mabenga Jean Pierre, Umunyarwanda uba mu Mujyi wa Bruxelles witabiriye iki gikorwa
Amb Sebashongore (ibumoso), Kris Demereye, Kathleen van der Hooft, Gunther Vanpraet uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri Flandre (iburyo) bari mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa
Amb Sebashongore yishimira guhura bwa mbere n'Abanyarwanda batuye kandi bakorera muri Flandre Occidentale
Gunther Vanpraet uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri Flandre, Amb Sebashongore na Yvette Umutangana bakurikiranye iki gikorwa uko kigenda
Bari bacyeye bambaye imyambaro ya Kinyarwanda
Uhereye ibumoso ni Gunther Vanpraet uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri Flandre, Amb Sebashongore, Yvette Umutangana na Eric Ngabo
Imiryango yari yahuye yongera kwishimana
Madamu Demereye, Yvette Umutangana, Gunther Vanpraet uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri Flandre baganira
Me Pascal Ngenzabuhoro n'abandi bari kumwe mu muganura bateze amatwi ijambo rya Amb Sebashongore
Urubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa ndetse rwacyishimiye
Yvette Umutangana uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu Ntara ya Flandre Occidentale atanga ubutumwa
Abanyarwanda baba mu Bubiligi basabwe gukomeza kunga ubumwe
Bacinye akadiho mu rwego rwo gushimangira ubumwe buri hagati y'Abanyarwanda
Pulchérie Nyinawase wavuze ku mateka y’Umuganura
Habaye ubusabane, bafungura amafunguro afite umwimerere wa Kinyarwanda
Yvette Umutangana asezera kuri Amb Sebashongore ubwo igikorwa cyari kirangiye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .