00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Rwakazina yashyikirije Perezida wa Slovénie impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 1 Nzeri 2021 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Slovénie, Rwakazina Marie Chantal, yashyikirije Perezida w’iki gihugu, Borut Pahor impampuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 31 Kanama 202, nyuma y’umunsi umwe n’ubundi Amb Rwakazina ashyikirije kopi y’izi mpapuro Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Slovenia, Ms Nataša Prah.

Amb. Marie Chantal Rwakazina asanzwe anahagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu miryango itari iya Leta ikorera muri icyo gihugu. Muri 2019 yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda mu muryango Mpuzamahanga w’ubucuruzi, World Trade organization.)

Slovénie n’u Rwanda bisanzwe bifitanye umubano mu bya dipolomasi cyane ko guhera muri 2011 u Rwanda ari bwo rwagize ambasaderi warwo wa mbere muri icyo gihugu.

Amb Rwakazina yashyikirije Perezida wa Slovénie, Borut Pahor impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .