Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo hubahirizwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Uyu muhango wayobowe na Ambassaderi w’ u Rwanda muri Maroc Zaina Nyiramatama, unitabirwa n’Abanyawanda baba muri iki gihugu biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri.
Ikiganiro cy’Umunsi w’Intwari cyatanzwe n’Umunyamabanga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe intwari z’Igihugu Imidari n’impeta z’ishimwe (CHENO), Nkusi Deo.
Mu ijambo rye Amb. Nyiramatama yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda bwatekereje gushyiraho Umunsi w’Intwari kuko utabagaho mbere.
Ati “Mbere na mbere reka mumfashe gushimira igihugu cyacu kirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuba harashyizweho umunsi wo kwizihiza Intwari z’Igihugu, kuko nk’ababyirutse mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umunsi nk’uyu ntiwabagaho nyamara intwari nk’uko bigaragazwa n’impuguke zabayeho na mbere y’ubukoloni ndetse no mu gihe cy’ubukoloni.”
“Uyu munsi twizihije ni umunsi ukomeye cyane, kuko Umunsi w’Intwari ni n’umunsi twizihizaho amateka y’ubutwari no gukunda igihugu by’abakurambere bacu n’abandi bateye ikirenge mu cyabo uko ibihe byagiye bisimburana, kugeza n’ubu ni ubutwari no gukunda igihugu bikomeje kubaka igihugu n’iterambere tumaze kugeraho.”
Ambasaderi Nyiramatama yavuze ko umuco w’ubutwari ari wo watumye abari biganjemo urubyiruko batangiza urugamba rwo kubohora igihugu bagahagarika na Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro yatanze, Nkusi Deo, yibanze ku byiciro by’Intwari z’u Rwanda aribyo Imanzi, Imena n’Ingenzi, agaruka ku ngero z’ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, rugakizwa n’ubutwari bw’Abanyarwanda.
Nkusi Deo yibukije urubyiruko amateka ya hafi yaranze urubyiruko rwa RPF Inkontanyi rwakoze ibikorwa by’ubutwari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’ibibazo n’inyunganizi byatanzwe mu kiganiro, abanyeshuli biga muri Maroc nk’urubyiruko rw’u Rwanda biyemeje kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari bigira ku mateka yaranze u Rwanda, kumenyekanisha umuco w’u Rwanda mu gihugu baherereyemo barangwa n’ubudasa bw’u Rwanda, bimakaza umuco w’ubumwe, bashyira hamwe mu gushaka ibisubizo.
Ku wa 1 Gashyantare, buri mwaka u Rwanda rwizihiza muri Umunsi w’intwari z’igihugu. Ni umunsi hibukwa Abanyarwanda bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa byo kwitangira igihugu, kugeza aho bemera no kumena amaraso yabo bashingiye ku indangagaciro yo gukunda igihugu, bakigomwa inyungu bwite bagamije ineza n’agaciro k’Abanyarwanda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!