00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Hategeka yasabye urubyiruko ruba mu mahanga kwima amatwi abapfobya Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 Gicurasi 2021 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, yasabye urubyiruko ruba mu mahanga kwima amatwi no kwamagana abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yabigarutseho ku wa 21 Gicurasi 2021 ubwo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabia Saoudite na Bahrain bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabereye i Dubai muri UAE abandi bakurikira mu buryo bw’ikoranabuhanga mu rwego rwo kwibuka hanubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Muri uyu muhango, Ambasaderi Hategeka yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugutsindwa kwa muntu ndetse n’umuryango mpuzamahanga mu mateka ya vuba aha. Yasabye urubyiruko ruba mu mahanga kwima amatwi no kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Hashize imyaka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe. Gusa ingengabitekerezo ya jenoside iracyahari ndetse abakekwaho kugira uruhare muri jenoside bakidegembya bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo. Ndabasaba by’umwihariko urubyiruko, mwe Rwanda rw’ejo, kwima amatwi abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mwime amatwi abashaka kubarangaza barajwe ishinga no gusubiza inyuma u Rwanda.”

Ambasaderi Hategeka kandi yibukije abakuru ko bafite inshingano zo kuvuga amateka y’ukuri kugira ngo abato n’abandi batayazi bayamenye. Yibukije amahanga ko kuvuga ko jenoside itazongera kuba ukundi bidahagije ahubwo bisaba ibikorwa.

“Twongeye guhamagarira amahanga kongera kwiyemeza ko jenoside itazasubira binyuze mu gushyikiriza ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri jenoside bakidegembya. Mu bo u Rwanda rwatanze impapuro zisaba ko batabwa muri yombi 1,100 baracyidegembya.”

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga muri UAE, Reem Ebrahim Al Hashimy, yagaragaje ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Ntewe ishema no guhagararira igihugu cyanjye muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uyu ni umwanya w’ingenzi mu kwibuka inzirakarengane no gufata mu mugongo abarakotse. Ni umwanya kandi wo kwiyemeza ko ibyabaye bitazasubira ukundi.”

“Abaturage n’ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu twifatanyije cyane n’abavandimwe bari mu Rwanda n’ubuyobozi bw’ u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahawa Perezida Paul Kagame twubaha cyane. Dukomeje kugira imibanire myiza n’u Rwanda.”

Reem Al Hashimy yongeyeho ati “Twifatanyije namwe, turasenga ngo ibyabaye ntibizongere kuba ukundi ndetse tugomba gukorera hamwe mu kurwanya icyitwa urwango cyose n’ubuhezanguni.”

Umunyemari Ashish J. Thakkar, washinze uruganda rwa Mara Phones ndetse akaba n’umunyamigabane muri sosiyete Atlas Mara ni umwe mu batanze ibiganiro nk’inshuti y’u Rwanda.

Yavuze ko mu myaka 27 ishize u Rwanda rwagize umugisha wo kugira ubuyobozi bureba kure kuko ngo iyo bitaba ibyo igihugu nticyari kuba kigeze ku ntambwe cyateye.

Mu bandi batanze ibiganiro harimo Dr Bideri Diogene wagaragaje amateka y’uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire, agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka.

Uyu muhango kandi waranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, ubuhamya ndetse n’indirimbo zirimo ubutumwa bwo kwibuka no kwiyubaka.

Bamwe bitabiriye uyu muhango wo kwibuka mu gihe abandi bawukurikiye hifashishijwe ikoranabuhanga ry'iyakure
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka, ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo kwibuka
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga muri UAE, Reem Ebrahim Al Hashimy, yagaragaje ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda
Gucana urumuri rw'icyizere ni kimwe mu byaranze uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .