Amb. Harebamungu yabaye uwa mbere uhagarariye u Rwanda muri Sierra Leone

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 Ukwakira 2017 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Dr. Mathias Harebamungu yashyikirije Perezida wa Sierra Leone, Dr. Ernest Bai Koroma, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu giherereye mu Burengerazuba bwa Afurika.

Uyu muhango wo gutanga impapuro zihesha Dr. Harebamungu uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi wabaye ku ya 6 Ukwakira 2017. Witabiriwe na Visi Perezida wa Sierra Leone, Dr. Victor Bockarie Foh; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr. Samura M.W. Kamar; uw’Ubukerarugendo n’Umuco, Sidi Yahya Tunis n’uw’Umutekano w’imbere mu gihugu, Palo Conteh.

Muri uyu muhuro, Perezida Koroma yishimiye kwakira Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Sierra Leone, anamwizeza ubufatanya mu kuzamura umubano w’ibihugu byombi.

Ambasaderi Dr. Harebamungu yahaye Perezida Koroma intashyo za mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, anamuhamiriza ko yishimiye kuba intumwa ye mu gihugu ayoboye.

Perezida Koroma yashimye iterambere ridasanzwe u Rwanda rumaze kugeraho ndetse ashimangira ko igihugu cye gishyigikiye Perezida Paul Kagame mu rugamba rwo kuvugurura imikorere y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

Yagarutse ku ngamba uyu muryango wafashe zo kwishakamo ubushobozi, avuga ko arizo zizafasha Afurika mu rugendo rwo kwihesha agaciro no kwigira.

Perezida Koroma yanashimiye Perezida Kagame ku butumwa bw’ihumure yoherereje igihugu cye nyuma yo kubura abaturage basaga 1000 bahitanwe n’imyuzure idasanzwe yibasiye Umurwa mukuru wa Freetown.

Abayobozi ku mpande zombi baganiriye ku mishinga y’iterambere ry’ibihugu byabo aho bemeranyijwe gukorana mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, umutekano, ubukerarugendo, imiyoborere myiza, uburezi n’umuco n’ibindi.

Perezida Koroma yagaragaje icyifuzo cy’uko u Rwanda na Sierra Leone byasinyana amasezerano y’ubutwererane ndetse asaba ko RwandAir yakwagurira ingendo zayo muri iki gihugu.

Ambasaderi Dr. Mathias Harebamungu yakirwa ku Biro by'Umukuru w'Igihugu wa Sierra Leone, Dr. Ernest Bai Koroma
Ambasaderi Dr. Mathias Harebamungu ashyikiriza Perezida wa Sierra Leone, Dr. Ernest Bai Koroma, impapuro zimuha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda
Ambasaderi Dr. Mathias Harebamungu asuhuzanya na Perezida wa Sierra Leone, Dr. Ernest Bai Koroma
Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye byagarutse ku kunoza umubano hagati y'ibihugu
Uyu muhango witabiriwe n'abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Sierra Leone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza