00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Eugene Segore yashyikirije Umwami Letsie III impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Lesotho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2021 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Eugene Segore Kayihura yashyikirije Umwami wa Lesotho, Letsie III impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Ambasaderi Eugene Segore Kayihura yatanze izi mpapuro kuri uyu 5 Kanama 2021, mu muhango wabereye mu Ngoro y’Umwami Letsie III iherereye mu gace ka Maseru.

Umwami Letsie III yavuze ko yishimira umubano igihugu cye gifitanye n’u Rwanda ndetse agaragaza ko byaba byiza urushijeho gushimangirwa.

Ambasaderi Eugene Segore Kayihura yabonanye n’Umwami, Letsie III nyuma y’ibiganiro bitandukanye yabanje kugirana n’abayobozi bakuru ba Lesotho barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Moeketsi Majoro.

Umubano w’u Rwanda na Lesotho uhera mu 1983 ubwo ibi bihugu byombi byasinyanaga amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere. Kugeza ubu ibihugu byombi bifatanye muri gahunda zitandukanye zirimo izijyanye no kurwanya ruswa, ikoranabuhanga n’itumanaho.

Ibi bihugu kandi bihurira mu miryango itandukanye irimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye n’uw’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Amb Eugene Segore yashyikirije Umwami Letsie III impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Lesotho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .