00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda mu Burengerazuba bwa Afurika bibutse urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 27 Kamena 2021 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo mu bihugu by’Uburengerazuba bwa Afurika birimo Sénégal, Mali, Gambie, Cap-Vert na Guinée Bissau, bibutse ku nshuro ya 27 urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; basaba abakiri bato kwigira ku ngabo za FPR Inkotanyi zayihagaritse.

Ni umuhango wabaye ku wa 26 Kamena 2021, ukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Abatanze ubutumwa barimo Jean Pierre Karabaranga, Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Mali, Gambia, Cap-Vert na Guinea Bissau; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascėne Gasanabo; Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Airports Company, Charles Habonimana n’abandi.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’umuhanzi w’icyamamare muri Sénégal, Ismaël Lô; Umunya- Sénégal wanditse inyandiko zitandukanye zamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Amadou Tidiane Fall n’abandi benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga.

Abitabiriye basobanuriwe amateka mabi yaranze u Rwanda kuva mu 1959 kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi; amateka yaranzwe no kwigisha ivangura n’amacakubiri mu Banyarwanda bikozwe n’ubutegetsi bubi bwagiye busimburana.

Hagaragajwe uko Jenoside yateguwe n’ingengabitekerezo yayo igacengezwa mu Banyarwanda igihe kirekire, ndetse ikanageragezwa mu bihe bitandukanye kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994, aho Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Abatanze ibiganiro kandi basobanuye ko urubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside kubera inyigisho mbi rwahawe; kandi no mu gihe nyirizina cya Jenoside hari umubare munini w’urubyiruko rwishwe bituma igihugu kibura ubwenge n’imbaraga byagombye kugiteza imbere.

Abitabiriye gahunda yo kwibuka urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashimiye urubyiruko rwari mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Kagame, rwitanze rutizigama, rugahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi rukabohora igihugu.

Urubyiruko rukaba rwasabwe gufatira urugero kuri ubwo butwari bwaranze izo ngabo.

Urubyiruko rwitabiriye ibiganiro rwihaye umukoro wo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’abayipfobya, rusaba ko abakomeje kwijandika muri ibyo bikorwa bakoresheje ikoranabuhanga bakurikiranwa bakabihanirwa by’intangarugero.

Rwasabye kandi ko hakorwa ubuvugizi kugira ngo icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo gishyirwe mu mategeko y’ibindi bihugu.

Ikindi rwasabye ni uko amahanga akurikirana abakidegembya hirya no hino mu bihugu bitandukanye kandi barasize bahekuye u Rwanda mu 1994.

Abanyarwanda bo mu Burengerazuba bwa Afurika bifatanyije n'inshuti zabo mu kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umubyeyi Beata Mairesse atanga ibitekerezo muri iki gikorwa
Me Gisagara Richard uba mu Bufaransa na we yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yashimye abagize uruhare mu migendekere myiza yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Jessica Mwiza na we yitabiriye umuhango wibukiwemo urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ububikoshakiro muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascėne Gasanabo, yatanze ishusho y'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
Umunyamakuru wa IGIHE i Burayi, Karirima A. Ngarambe yatanze ibitekerezo muri iki gikorwa yayoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .