00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Australia bizihije Umuganura (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Kanama 2021 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Western Australia n’inshuti zabo bizihije Umunsi Mukuru Ngarukamwaka w’Umuganura mu muhango witabiriwe n’abayobozi n’abahagarariye imiryango y’Abanyafurika iri muri ako gace.

Muri uyu muhango wabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Umuyobozi wungirije w’Abanyarwanda baba muri Perth hamwe n’uhagarariye abasheshakanguhe basobanuriye urubyiruko n’abashyitsi amateka n’igisobanuro cy’Umuganura.

Mu by’ingenzi byaranze uyu munsi harimo gutanga ishimwe ku Banyarwanda bakoze ibikorwa by’indashyikirwa no kwishimira ibyagezweho mu buryo butandukanye.

Mu bahawe ishimwe harimo abana barangije amashuri abanza muri uyu mwaka, bakaba bitegura gutangira amashuri yisumbuye; abarangije ayisumbuye bitegura gukomeza muri Kaminuza ndetse n’abarangije Kaminuza.

Hashimiwe kandi Umunyarwanda ucuruza ikawa yo mu Rwanda; Umunyarwandakazi ucuruza ibikoresho by’ubuhanzi n’ubugeni bikorerwa mu Rwanda ndetse n’uteza imbere ibihingwa bya Kinyarwanda muri Perth.

Hatanzwe kandi ishimwe ku rubyiruko rwashinze ‘Amateka Series’, umushinga ugamije guteza imbere ubumenyi ku mateka y’u Rwanda, binyuze mu biganiro bihuza urubyiruko rw’Abanyarwanda ruri hirya no hino ku Isi.

Abashyitsi batandukanye barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Sterling, Mark Irwin, Depite Ayor Makur Chuot, Dr. David Mickler uhagarariye Ikigo gikora Ubushakashatsi kuri Afurika muri WA University na Joe Tuazama, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imiryango y’abafite inkomoko muri Afurika, bishimiye ibyo Abanyarwanda batuye muri Perth–Western Australia bakora no kuba batibagirwa umuco wabo.

Mu butumwa yatanze, Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye yashimiye Abanyarwanda baba muri Perth ku buryo bakomeje kwimakaza umuco nyarwanda.

Yanatanze ishimwe ku rubyiruko rwubakiye ababyeyi babo bageze mu zabukuru inzu zo guturamo muri Australia. Yaboneyeho kandi gushishikariza Abanyarwanda gukomeza gushyira hamwe no guhagararira neza u Rwanda.

Umuhango w’Umuganura wasojwe abari aho basangira amafunguro atetse Kinyarwanda, ndetse banakomeza kwishimana mu gitaramo cyasusurukijwe n’Itorero Indatwa.

Abana banyoye ikivuguto
Abanyarwanda n’inshuti zabo bitabiriye ari benshi
Abashyitsi beretswe uko Umuganura wizihizwaga hambere, banasobanurirwa indangagaciro Nyarwanda ziri muri uwo muhango
Ambasaderi Uwihanganye Jean De Dieu yifatanyije n’Abanyarwanda ku munsi w'Umuganura mu buryo bw’ikoranabuhanga
Bamwe mu bagize umushinga Amateka Series
Bari babukereye mu mwambaro wa Kinyarwanda
Basangiye amafunguro atandukanye yiganjemo ayakoreshwaga mu Rwanda rwo hambere
Hari hatatse amabara y’ibendera ry’u Rwanda
Hari hateguwe mu buryo buryoheye ijisho
Itorero Indatwa risusurutsa abitabiriye Umuganura mu mbyino zitandukanye
Umuyobozi w’Umujyi wa Sterling yaryohewe n’ikigage cyengerwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .