00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye mu Burayi bw’Amajyaruguru bizihije Umuganura

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 Kanama 2021 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Burayi bw’Amajyaruguru mu bihugu birimo Suède, Norvège, Denmark na Finland bizihije Umuganura, bakoresheje ikoranabuhanga.

Ibiganiro byatangijwe na Ambasaderi Christine Nkulikiyinka uhagarariye u Rwanda muri ibyo bihugu, aho yatanze ikaze, ashimira umuryango w’Abanyarwanda imbaraga no gushyira hamwe bagaragaje muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, abifuriza kubikomeza.

Ambasaderi Nkulikiyinka yanabibukije amateka y’Umuganura muri rusange, n’uburyo mu myaka ishize Abanyarwanda batuye muri aka Karere ka Scandinavia bagiye bahurira hamwe muri kimwe mu bihugu batuyemo, bakizihiza hamwe Umuganura.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatanze ikiganiro ku gisobanuro cy’Umuganura mu rugendo rwo kubaka ‘u Rwanda twifuza’.

Minisitiri Gatabazi yagarutse ku mateka y’Umuganura mu Rwanda rwo hambere, akamaro kawo, uko abakoloni bawuciye hanyuma Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ikawugarura.

Ati “Umuganura wongera gushimangira ubumwe bwacu, abifite bakaganuza abatifite, abana bakaganuza ababyeyi, twese tugafashanya ntihagire usigara inyuma, ibi bikaba urugendo.”

Yakomeje agaragaza urugendo rwo kwiyubaka u Rwanda rwakoze mu myaka 27 ishize kugira ngo rube igihugu Abanyarwanda bose bisangamo, gitekanye kandi gifite ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Yakomeje agira ati “Intambwe twateye ni nziza, tugeze ahashimishije ariko kandi urugendo rurakomeje ari na ko tugomba kwima urwaho abagambiriye kudusubiza inyuma, ahubwo tubegere tubagarure mu nzira nziza turimo, baze dufatanye kubaka u Rwanda.”

Minisitiri Gatabazi yabakanguriye kugaragaza isura nyayo y’igihugu, ati “Ntibakavuge u Rwanda uko rutari mwumva ngo mubihorere. Mugendane u Rwanda aho muri hose ariko cyane cyane mugire imico n’indangagaciro za Kinyarwanda, ibikorwa, imvugo, imikorere myiza, gushyira hamwe byanyu bitangire ubuhamya igihugu cyabibarutse.”

Minisitiri Gatabazi yasoje ashimangira ko Leta y’u Rwanda mu byo ishyize imbere ari ukubaka Umunyarwanda ushoboye, gushyira imbere inyungu rusange n’ibizamura imibereho myiza y’Umuturage.

Ati “Mwige cyane, muhahe ubumenyi n’ubushobozi, mutange umusanzu wanyu muri uru rugendo rwo kwiha agaciro no kwigira twatangiye. Imiyoborere myiza niyo shingiro ry’ibyo twabashije kugeraho byose muri iyi myaka 27 ishize.”

Rwiyemezamirimo Muzungu Hirwa Sylvain yasangije abari aho umushinga Tantine App yakoze afatanyije na Uhirwa Sylvie bombi bakaba ari urubyiruko.

Uyu mushinga bakoze ufasha ingimbi n’abangavu kubona amakuru yizewe ku buzima bw’imyororokere, akaba ari kimwe mu byo babonaga cyafasha mu kubona umuti w’ikibazo kiriho cy’abangavu baterwa inda zitateganyijwe.

Hirwa yavuze ko Umuganura kuri we bivuze guha igihugu cyawe, abandi Banyarwanda abo uzi n’abo utazi ibyiza wifitemo, ati “Byaba ubumenyi, byaba undi mutungo wabasangiza mu kubafasha kugira imibereho myiza kurushaho.”

Uyu mushinga Tantine App wahawe igihembo na Imbuto Foundation, ifatanyije na UNFPA Rwanda na Minisiteri y’Urubyiruko.

Abari aho bagize umwanya babaza ibibazo ndetse banatanga ibitekerezo, Minisitiri Gatabazi akomeza kuganira na bo, asubiza n’ibibazo babajije.

Muri iki gikorwa kandi abahagarariye imiryango y’Abanyarwanda iherereye mu Burayi bw’Amajyaruguru, Suède, Norvège, Denmark na Finland, bagarutse ku bikorwa bahuriramo n’imihigo bafite.

Abanyarwanda kandi batuye muri ibi bihugu, banasezeye kuri Ambasaderi Christine Nkulikiyinka ushoje imirimo yo guhagararira u Rwanda mu Burayi bw’Amajyaruguru mu myaka itandatu ishize.

Bamushimiye ubufatanye n’imikorere myiza mu myaka ishize ndetse bavuga ko intambwe bateye itazasubira inyuma.

Ambasaderi Nkulikiyinka yabashimiye uko bamubaniye neza ndetse anabasaba gukomeza intambwe ijya imbere no gukomera ku bumwe bwabo.

Abanyarwanda kandi berekanye ibyo bamaze kugeraho cyane cyane ku birebana n’umuco. Abatuye muri Suède na Denmark basangije abari aho gahunda bafite yo gutoza abana umuco nyarwanda no kubigisha ururimi rw’Ikinyarwanda.

Umwe mu bana bavukiye muri Jylland muri Denmark, yatanze ubuhamya bw’uburyo yakuze avuga neza Ikinyarwanda ubu akaba afite imyaka itanu. Yagize ati “Mvuga Ikinyarwanda kuko ababyeyi bakinyigisha mu rugo kandi nkaba nkuririkira itetero kuri YouTube.”

Maureen Ntihabose na we yagejeje ku bari aho umuvugo ku muganura, byongera kwibutsa urubyiruko bari aho ko n’utavuga neza Ikinyarwanda yakwitinyuka akakivuga, kuko ari bwo azakimenya.

Gahunda yasojwe n’igitaramo aho umuhanzi Gatahe wo muri Norvège na Ruremire wo muri Finland bataramiye abari aho, byongera gushimangira gahunda yo gushyigikira abafite impano zitandukanye, bagatera imbere.

Minisitiri Gatabazi yakanguriye Abanyarwanda bari mu Burayi bw'Amajyaruguru kugaragaza isura nyayo y’u Rwanda aho bari hose
Ambasaderi Nkulikiyinka yashimiye Abanyarwanda bo mu Burayi bw'Amajyaruguru ubufatanye bamweretse mu myaka itandatu ishize, abasaba gukomereza aho
Muzungu Hirwa Sylvain yasangije aba ari aho umushinga Tantine App ugamije gufasha mu gukumira inda ziterwa abangavu
Claudette Mwubahamana Uri mu itsinda ry’umuco ry'Abanyarwanda batuye muri Denmark
Muri iri tsinda abana bigishwa Ikinyarwanda n'umuco nyarwanda
Abo muri Suède ni uku bizihije Umunsi w'Umuganura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .