Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bizihije Umuganura

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 Kanama 2019 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu karere ka Flandre Occidentale mu Bubiligi, bahuriye hamwe n’abandi banyarwanda baturutse hirya no hino muri icyo gihugu bizihiza umunsi w’Umuganura nkuko basanzwe babikora.

Iki gikorwa cyabaye kuwa Gatandatu tariki 3 Kanama, kibera mu mujyi wa Blankenberg uherereye ku nkengero z’inyanja ya Ruguru.

Ni umuhango witabiriwe na Ambasaderi Rugira Amandin n’itsinda ry’abadipolomate b’u Rwanda mu Bubiligi n’abajyanama muri iyo Ambassade.

Uyu munsi wari ugizwe n’ibice bibiri bikomeye birimo igikorwa cyo gukora umuganda no kwizihiza umunsi mukuru w’umuganura n’ubusabane.

Yvette Umutangana ukuriye diaspora nyarwanda agace ka Flandre Occidentale nyuma y’umuganda, yavuze ko bagomba kujyana indangangaciro nyarwanda aho bagiye hose.

Yagize ati “Umuganda dukora hano si ukuvuga ko haba hari umwanda, aka karere dutuyemo hari isuku by’umwihariko, ariko tuba dushaka kwereka abatuye aka karere ko natwe iki ari icyintu cyituranga nk’abanyarwanda kandi ko igihugu cycu twiyemeje ko gikomeza kuba mu bisukuye ku buryo twifuza haba muri Afurika n’ahandi.”

Yvette Umutangana kandi yashimiye abitabiriye uyu muhango bose baturutse hiry no hino, Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, n’uburyo bitabira igikorwa cy’umuganda n’Umuganura bagafatanya n’abandi b’ Abanyarwanda.

Amb. Rugira Amandin uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi, mu ijambo rye yashimiye abitabiriye iki gikorwa ati “Umuganura ni igikorwa gifite icyo kivuze mu kwishimira ibigenda bigerwaho mu bukungu n’imiyoborere myiza y’igihugu cy’u Rwanda, ni uburyo bwo guhura tugasabana kandi tugahanahana amakuru.”

Rugira yaboneyeho gutumira abari aho bose kuzitabira umunsi wa Rwanda day 2019 izabera i Bonn mu Budage.

Déo Mazina, yatanze ikiganiro kimbitse ku mateka y’Umuganura, impamvu yawo uko wakorwaga, imigenzo n’icyo wari uvuze n’akamaro kawo mu iterambere n’ubumwe by’abanyarwanda.

Gilles Bazambanza, uyobora Diaspora nyarwanda, yishimiye uko iki gikorwa cyateguwe, ashishikariza abanyarwanda gukomeza kugira ibikorwa by’umuco nk’ibi.

Mathijs Goderis, umwe mu bayobozi b’umujyi wa Brugge, yavuze ko u Rwanda ari urugero, ko ibyo yiboneye n’amaso bifuza kubikopera mu karere kabo.

Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’umuyobozi mukuru wa Equity Bank, Hannington Namara n’ikipe imufasha, Aline Kagoyire, Niragira Athanasie n’abandi bari bavanye i Kigali mu gushishikariza abanyarwanda kugira za konti za Equity mu gihugu cyabo kugira ngo biteze imbere.

Umutangana Yvette yanashimiye byimazeyo uko Equity Bank yateye inkunga ibi bikorwa by’umuganura, ashimangira ko byerekana ko gushyira hamwe nk’abanyarwanda mu nzego zitandukanye bifite akamaro.

Uyu muhango wabaye umwanya kandi wo guha ba rwiyemezamirimo umwanya wo kwerekana umusaruro wabo n’ibikorwa bagezeho n’imishinga iri imbere.

Habayeho umwanya wo kuganira, kubyina bya kinyarwanda, Itorero Irebero rigaragaza ubuhanga mu mbyino za kinyarwanda, Groupe Ingangare baherekejwe n’Imisozi 1000 ikora mu nganzo n’amajwi meza.

Bimwe mu byakorewe mu Rwanda byamuritswe na Olivia Rutagengwa 👆🏿
Abanyarwanda bamuritse ibyo bakora
Giramata Schmit amurika icyayi n’ikawa bya Virunga Coffee
Abatumva ikinyarwanda barasobanurirwaga
Amb. Rugira Amandin uhagarariye u Rwanda mu Bubiligi avuga ijambo ry'uwo munsi
Amb. Rugira na Umutangana bishimira igikorwa cy'umuganura
Amb. Rugira na Umutangana n'abandi babyeyi baha abana amata
Déo Mazina, ubwo yatangaga ikiganiro ku Muganura icyo uvuze nuko wagendaga mu muco nyarwanda
Emmanuel Mwiseneza wari wabaye umusangiza w'amagambo
Gilles Bazambanza uyobora Diaspora nyarwanda ku rwego rw'igihugu avuga ijambo
Habaye kwerekana ibyakoreshwaga n'abanyarwanda bo ha mbere
Bimwe mu biribwa nyarwanda nk'ibijumba byari bihari
Igitoki ni kimwe mu biribwa biboneka cyane mu Rwanda byagaragajwe mu Muganura w'abanyarwanda mu Bubiligi
Hannington Namara, umuyobozi mukuru wa Equity Bank avuga ibikorwa byayo, anashimira uko abanyarwanda bo mu Bubiligi babakiriye
Abanyarwanda baba mu Bubiligi babanje gukora umuganda
Abitabiriye ubwo bari bakurikiranye ibiganiro
Itorero Irebero mu ngamba
Mathijs Goderis, umwe mu bayobozi b'umujyi wa Brugge, yavuze ko u Rwanda ari urugero ko ibyo yiboneye n'amaso bifuza kubikopera mu karere kabo
Umwe mu bakozi ba Equity Bank waje kwifatanya n'abanyarwanda batuye mu Bubiligi ku munsi w'Umuganura
Umutangana Yvette yashimiye abitabiriye bose ukuntu baje ari benshi mu kuganura hamwe no gukora umuganda mu karere batuyemo
Aline Kagoyire wa Equity Banky asobanurira abashaka gufungura konti mu Rwanda uko bigenda
Kagoyire ni umwe mu bakozi ba Equity Bank bari baje kwifatanya n'abatuye mu Bubiligi ku munsi w'Umuganura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza