Abanyarwanda babiri bashinze sosiyete ifasha abantu kuvurwa n’inzobere mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 Ugushyingo 2017 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Uwimabera Rosalie n’umugabo we Mutabazi Eugène bashinze sosiyete ifasha abantu bashaka kwivuza mu Bubiligi, igihugu kizwiho kugira ubuvuzi bwateye imbere.

Nk’uko IGIHE igenda iha umwanya ibikorwa by’Abanyarwanda muri Diaspora, yaganiriye na Uwimareba na Mutabazi bamaze imyaka isaga 20 mu mwuga w’ubuvuzi, mu mwaka ushize bashinze ikigo cyitwa UM MEDICA+ gifite icyicaro i Bruxelles.

UM MEDICA+ ishakira abarwayi aho bivuriza mu mavuriro yo mu Bubiligi, ikanababonera ‘rendez-vous’ (gahunda yo kubonana na muganga) ku buryo bwihuse, ikabaherekeza kandi igakurikirana dosiye zabo iyo bamaze gusuzumwa no kwivuza.

Abayobozi ba UM MEDICA+ baganiriye na IGIHE bavuze ko bashinze icyo kigo nyuma yo kwanga guhora bakorera abandi, bagahitamo kubyaza umusaruro ubunararibonye bafite.

Batangiye bashaka kuzajya bafasha Abanyarwanda ariko n’abanyamahanga baza kubamenya batangira kubagana ku buryo ubu bakira abarwayi baturutse hirya no hino ku isi.

Uwimabera Rosalie ati "Igitekerezo cya mbere cyavuye ku gufasha Abanyarwanda baje kwivuza i Burayi, bitangira bityo, tugiye kubona tubona haje n’abanyamahanga, ubu twakira abantu bose baturutse ku isi yose ntabwo duhitamo."

Mutabazi na Uwimabera bahamya ko abaganga bakorana bakomeye ku buryo umurwayi bitamworohera guhita abageraho n’iyo yaba ari uwavukiye mu Bubiligi.

Ikigo cyabo gitanga serivisi zigabanyije mu byiciro bibiri birimo icyo kwita ku barwayi aho batuye no kwita ku baturutse mu mahanga baje kwivuza mu Bubiligi.

Mutabazi yagize ati “Iyo baduhamagaye cyangwa batwandikiye baciye ku rubuga rwa internet rwacu bifuza ko twabafasha kubavuza, icyo gihe hari ibyo tubasaba kugira ngo akazi kacu gakorwe neza. Icya mbere tubasaba kuduha icyemezo cya muganga (dossier medical) niba hariyo bafite, bakaduha umwirondoro wabo (amazina, igihe bavukiye).”

Abashaka kwivuza basobanuzwa amateka y’uburwayi bwabo kugira ngo umuganga uzabavura mu Bubiligi yige ku kibazo bafite hakiri kare. Iyo bamaze kubona amakuru yose bashakira umurwayi gahunda na muganga w’inzobere ushobora kuvura indwara afite, ku itariki yifuza kwivurizaho.

Umurwayi agaragarizwa igiciro kwivuza bizamutwara kugira ngo azaze yiteguye kuko igihe umuganga yifuza ko umurwayi afatwa amaraso mbere y’uko bahura, yaba akigera mu Bubiligi agahita ayafatirwa aho acumbitse, UM MEDICA ikamufasha.

Mutabazi ati “Ubwo duhita tuyajyana muri laboratwari dukorana (imwe mu zikomeye cyane mu Bubiligi) ku buryo mu masaha atatu cyangwa atandatu, ibisubizo biba byabonetse. Dukora ku buryo byihuta. Umurwayi ajya kubonana na muganga asanga ibisubizo bihari, agasuzumwa akavurwa guhera kuri iyo saha, nta mwanya na muke ataye.”

Ikigo UM MEDICA+ kinafasha umurwayi mu gihe abangamiwe n’indimi z’amahanga zikoreshwa mu Bubiligi, kandi kikamufasha kuzajya abona imiti atongeye kwishyura kuko aba yarayishyuye ku ikubitiro.

Ukorana na UM Medica+ ashobora no kuba yihuta cyane nabwo agafashwa kwivuza mu masaha atatu cyangwa atandatu yamara mu Bubiligi.

Ati “Muri ayo masaha amara mu Bubiligi abonana na muganga byarangira akikomereza akazi ke, ibisubizo tukabimukurikiza, apfa kuba gusa yaraduhaye ibyangombwa byose kandi mbere y’igihe. Tubyohereza mu buryo bwihuse kandi bwizewe.”

Iyo umurwayi atashye, bahuza umuganga wamuvuye mu Bubiligi n’uwo mu Rwanda cyangwa ikindi gihugu yaturutsemo kugira ngo bakomeze bamukurikirane.

Uwimareba na Mutabazi bagira inama Abanyarwanda yo kwivuza banyuze ku kigo cyabo kuko mu Bubiligi hari ubuvuzi bwizewe. Banabasaba kuva ku muco wo kwivuza ari uko barwaye gusa kuko muri iki gihe indwara zabaye nyinshi kandi zikamenyekana zaramaze kurenga igihe cyo kuvurwa, bityo no kwisuzumisha kare bikaba ari byiza.

Amakuru y’iki kigo cy’Abanyarwanda biteje imbere muri Diaspora nyarwanda agaragara kuri www.ummedica.com.

Uwimabera Rosalie na Mutabazi Eugène bamaze umwaka bashinze ikigo cyitwa UM MEDICA+ gifite icyicaro i Bruxelles mu Murwa mukuru w’u Bubiligi
Aba bombi bamaze imyaka 20 mu mwuga w'ubuvuzi

Ikiganiro kirambuye umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi yagiranye n’abayobozi ba UM MEDICA+:

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza