00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Maroc bizihije Umunsi wo #Kwibohora27 (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Kanama 2021 saa 06:00
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc yizihije isabukuru y’imyaka 27 ishize u Rwanda rubohowe mu maboko y’ubutegetsi bubi bwarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi birori byabereye ku Cyicaro cya Fondation Diplomatic muri Maroc ku wa 28 Nyakanga 2021; byitabiriwe n’abambasaderi bahagarariye ibihugu byabo muri Maroc, abafatanyabikorwa n’inshuti z’u Rwanda. Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi bwa Siyansi muri Maroc, Driss Ouaouicha.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Zaina Nyiramatama, yashimiye abitabiriye Umunsi wo Kwibohora n’ubufatanye badahwema kugaragaza.

Yavuze ko tariki ya 4 Nyakanga 1994 ari umunsi w’ingenzi cyane ku Banyarwanda kuko ariho ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yashimangiye ko ari umunsi wo gutekereza ndetse n’umwanya wo guha icyubahiro abasore n’inkumi bakunze igihugu cyabo mu myaka ya za 90, ndetse bamwe batanze ubuzima bwabo mu gihe baharaniraga kubohora u Rwanda.

Ambasaderi Zaina Nyiramatama yasobanuye ko kuva mu 1994 u Rwanda rwabohowe ku butegetsi bwa leta yakoze Jenoside maze ubuyobozi bushya bushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Ni cyo cyabaye inkingi ikomeye yazanye ubwiyunge, kwiyubaka ndetse n’iterambere by’u Rwanda twishimira uyu munsi.’’

Yakomeje avuga ko “Ubu u Rwanda rwabaye rushya rubivomye mu kababaro gakabije ariko bitewe n’ubuyobozi bwiza bwahisemo gukomeza gufasha Abanyarwanda kubana neza, kubateza imbere no kubarengera hamwe n’ibyo rwagezeho ruteganyiriza aheza h’abana barwo.’’

Ambasaderi Zaina Nyiramatama yagarutse ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, yerekana ko ubukungu bw’igihugu butanga icyizere kuko ari ruza mu myanya ya mbere mu bihugu bya Afurika bifite ubukungu bwihuta kandi rworohereza abashoramari barugana.

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika nk’ahantu byoroshye gukorera ubucuruzi, nk’uko Raporo ya Banki y’Isi izwi nka Doing Business Report 2020 ibigaragaza.

Igihugu kandi gifite umutekano usesuye ndetse cyugururiye amarembo ibindi bihugu by’Isi yose aho abagisura bashobora kukijyamo nta visa babanje gusaba.

Ambasaderi Zaina Nyiramatama yashimangiye kandi ko kwibohora k’u Rwanda byahaye abaturage barwo politiki y’imibereho myiza bitewe n’uko igihugu cyaguye gahunda nyinshi z’iterambere.

Yatanze urugero rw’uko gahunda ya mituweli yagejejwe ku Banyarwanda bose ndetse no kugeza ubu abaturage b’imidugudu irenga 80 bimuriwe mu y’icyitegererezo aho babona serivisi z’ibanze z’ubuzima hafi yabo.

Yongeyeho ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo mu bijyanye n’uburezi bw’ibanze, amashuri makuru ndetse ko na kaminuza mpuzamahanga nka Carnegie Mellon zatangiye kurubenguka.

Yagaragaje ko u Rwanda na rwo rwahisemo kwerekana ubufatanye mu gutanga umusanzu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Afurika ndetse no hanze y’umugabane.

-  Maroc n’u Rwanda mu mubano mwiza

Maroc n’u Rwanda bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.

Ambasaderi Nyiramatama yashimangiye ko umubano mwiza w’ibihugu byombi umaze gushinga imizi.

Yatanze urugero rwa buruse Ubwami bwa Maroc buha abanyeshuri b’Abanyarwanda ndetse n’ubufatanye mu nzego z’ubukungu butuma abashoramari baturutse mu bihugu byombi mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima, ibikorwa remezo n’ ibindi, babyungukiramo.

Yanakomoje ku bigo bishinzwe abikorera bo mu bihugu byombi biri gukorana mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi no guhuza abikorera.

Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi mu bya Siyansi, Driss Ouaouicha, yashimishijwe n’ibyo u Rwanda rwagezeho kuva mu 1994 hamwe n’isomo rwakuye mu mateka cyane cyane kumva ko bafite inshingano, ubushobozi ndetse no gufata ibyemezo.

Yavuze kandi ko u Rwanda rufatwaho urugero muri Afurika ndetse umubano w’igihugu cye narwo ari ingenzi.

Colonel Adolphe Simbizi watanze ikiganiro yavuze ku mateka y’u Rwanda kuva rwigenga, ko hari byinshi byaranze ubuyobozi bwarwo byanatumye Abanyarwanda bafata umwanzuro wo kubohora igihugu nyuma y’uko inzira y’imishyikirano yari yarateshejwe agaciro n’ubutegetsi bwariho.

Ati “Umubare munini w’Abanyarwanda bahungiye mu bihugu by’ibituranyi benshi bakaguma mu nkambi z’impunzi imyaka irenga 30 aho bamburwaga uburenganzira bw’ibanze.’’

Colonel Simbizi yavuze FPR-INKOTANYI ibinyujije mu ngabo zayo za RPA zari zigizwe n’urubyiruko yahisemo inzira yo kubohora u Rwanda kuko nta yandi mahitamo yari ahari uretse kwigomwa kubaho baharanira aheza h’igihugu cyabo.

Yakomeje ati “Indangagaciro urubyiruko rwo mu Rwanda rugomba kwigira ku ngabo za RPA mu rugamba rwo kwibohora zirimo gukunda igihugu, ikinyabupfura n’ubwitange.’’

Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Bwami bwa Maroc na bo batanze ubuhamya bwabo bagereranya gahunda y’uburezi y’u Rwanda n’ubutegetsi bwabanje bagaragaza ivangura ryakorerwaga bamwe cyane Abatutsi ryabagizeho ingaruka mbi.

Basobanuye ko ‘uburezi butagiheza ndetse politiki y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 yaraguwe, amashuri makuru na kaminuza zo mu rwego rwo hejuru byakomeje kwiyongera mu Rwanda.’’

Mu butumwa bwabo bashimye ko abagore bahawe ijambo ndetse abakobwa bashobora kwiga amasomo ajyanye n’ubumenyi na siyansi bamwe babaye abapilote n’abaganga b’indashyikirwa.

Ibirori by’Umunsi wo #Kwibohora byayobowe n’Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade, Paul Rudakenga, byasojwe n’indirimbo y’intsinzi no kwiyakira. Byabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 aho benshi bawukurikiranye bifashishije ikoranabuhanga.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Zaina Nyiramatama, yashimye ubutwari bw'Ingabo za FPR Inkotanyi zitangiye kubohora igihugu
Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc yizihije isabukuru y’imyaka 27 ishize u Rwanda rubohowe
Colonel Adolphe Simbizi yatanze ikiganiro cyagarutse ku mateka y'u Rwanda kuva igihugu kibonye ubwigenge
Iki gikorwa cyabaye hubahirijwe ingamba zo kwirinda COVID-19
Minisitiri w’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi bwa Siyansi muri Maroc, Driss Ouaouicha, wari umushyitsi mukuru, yashimye uko u Rwanda rwateye imbere ndetse rukaba icyitegererezo muri Afurika
Nyuma y'ibi birori, ababyitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .