Abanyarwanda baba muri Maroc bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Maroc bifatanyije n’inshuti zabo zirimo itsinda ryitwa “Cercle des Amis du Rwanda” mu muhango wo kwibuka no kunamira inzirakarengane zisaga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Rabat mu Murwa Mukuru wa Maroc, ku wa 27 Mata 2018. Abawitabiriye baganirijwe uko umugambi wo kurimbura Abatutsi wacuzwe mu gihe kirekire ndetse ugatizwa umurindi n’ubutegetsi bubi.

Umunyeshuri w’Umunyarwanda wiga mu bijyanye n’Inganda, Mushirabwoba Bernard, yatanze ikiganiro ku ncamake y’amateka yaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abari bitabiriye uyu muhango bibukijwe amatariki y’ingenzi yaranze u Rwanda muri ibyo bihe by’icuraburindi, banerekwa uko umugambi wo kwica Abatutsi wateguwe ukanashyigikirwa n’ubuyobozi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Maroc, Parfait Ishungure, yashimiye abitabiriye umuhango wo kwibuka. Yasubije abanyamahanga bari bafite amatsiko yo kumenya birushijeho byinshi ku mateka y’u Rwanda n’imibanire iri hagati y’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko u Rwanda rwiyubatse mu ngeri zose ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge bishinga imizi, aho abakoze Jenoside n’abayikorewe bagabirana inka, bagatangana n’abageni.

Hermann Kenfack, Umwanditsi akaba n’Umusizi uvuka muri Cameroun uri mu bagize itsinda “Cercle des Amis du Rwanda” yasobanuye impamvu kwibuka amateka ari ngombwa kugira ngo atazibagirana, agahindurwa cyangwa akavugwa uko atari.

Ahereye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yasobanuriye abitabiriye umuhango wo kwibuka ko kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside itsindwe kandi irimburwe burundu ku Isi, amateka agomba kuvugwa uko ari atagoretswe nubwo bidashimisha bose.

Hermann Kenfack yanavuze ko ashimishwa no kubona u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero Afurika ireberaho bitewe n’uburyo rwiyubatse nyuma y’imyaka 24 ruvuye mu bihe bya Jenoside byashegeshe igihugu.

Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku Banyarwanda baba muri Maroc wakozwe ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu ifite icyicaro muri Sénégal n’abahagarariye Leta ya Maroc by’umwihariko “Agence Marocaine de la Coopération Internationale” idahwema gushyigikira ibikorwa by’abanyeshuri b’Abanyarwanda.

Hatanzwe ibiganiro bigaruka ku buryo Jenoside yateguwe
Abanyamahanga babajije ibibazo bishingiye ku mibanire y'Abanyarwanda nyuma y'imyaka 24 igihugu kivuye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda baba muri Maroc bifatanyije n'inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza