Abanyarwanda baba muri Leta ya Michigan bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mata 2018 saa 09:25
Yasuwe :
1 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango wabereye muri Michigan State University, ku wa 21 Mata 2018.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yagarutse ku mateka y’ubuyobozi u Rwanda rwagize mu myaka yo hambere, avuga ko bwari bwarimakaje amacakubiri n’ivanguramoko, ari nabyo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda bicaye bagashaka uburyo u Rwanda rwakwikemurira ibibazo byarwo, maze barema igihugu kidaheza buri wese ahubwo gishyize imbere inyungu z’abenegihugu bose.

Ambasaderi Mukantabana yongeye gusaba ko amateka y’ibyabaye mu Rwanda atakwibagirana kuko ariyo mvano yo kugena ahazaza h’igihugu, anashimangira kandi ko iterambere rimaze kugerwaho nyuma ya Jenoside ryatewe n’uko Abanyarwanda bashyize hamwe kandi bigenera ahazaza habo.

Umunyarwanda wigisha muri Kaminuza ya Michigan State wanagize uruhare rukomeye mu gutegura iki gikorwa cyo kwibuka, Dr Jean Kayitsinga, yavuze ku mateka yaranze u Rwanda, agaragaza imvano y’urwango n’amacakubiri byarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka basangijwe ubuhamya na Kizito Kalima na Mathilde Mukesharugo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagarutse ku bugome ndengakamere yakoranywe ndetse n’inzira y’inzitane banyuzemo yabagejeje ku kurokoka kwabo. Yagaragaje ko igikwiye gukorwa ari ugutera indi ntambwe mu kwiyubaka no kwiteza imbere ndetse no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Muri uyu muhango kandi habayeho n’igikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere, umunota wo kwibuka, hanatangwa ubutumwa mu ndirimbo n’imivugo byose biganisha ku kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside ndetse no kuzirikana uko igihugu cyashoboye guhangana n’ingaruka za Jenoside mu myaka 24 ishize.

Radio ya Diaspora Nyarwanda, One Nation Radio, yatangaje ko kwibuka muri Leta ya Michigan ari kimwe mu bikorwa biteganyijwe muri iki gihe cy’iminsi 100 muri Amerika. Biteganyijwe ko ku wa 27 Mata 2018 mu Mujyi wa South Bend ho muri Leta ya Indiana hazakorwa urugendo rwo kwibuka; tariki ya 28 Mata, abo mu Mujyi wa Indianapolis ho muri Indiana bazibuka naho ku wa 26 Gicurasi 2018, hakazaba kwibuka mu Mujyi wa Kalamazoo muri Leta ya Michigan.

Abanyarwanda baba muri Leta ya Michigan bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, acana urumuri rw'icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza