Abanyarwanda baba muri Israel bizihije umunsi wo kwihobora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nyakanga 2018 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Ku wa Kane tariki 5 Nyakanga 2018, Abanyarwanda baba muri Israel n’inshuti, bifatanyije kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 24, hashimwa umubano mwiza ukomeje kugaragara hagati y’ibihugu byombi.

Uyu muhango wabereye kuri Sheraton Hotel mu Mujyi wa Tel Aviv, wanitabiriwe n’abadipolomate batandukanye bari muri icyo gihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Iterambere ry’icyaro muri Israel, Uri Ariel, yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bafite byinshi bahuriyeho cyane mu bijyanye no guteza imbere imibereho yabo binyuze mu iterambere, guhanga udushya no guteza imbere ubukungu.

Yavuze ko ashimishijwe no kuba mu gihe gito sosiyete nyarwanda y’indege, RwandAir izatangira ingendo zihuza Tel Aviv na Kigali, aho ngo ari ntambwe igamije umubano mu by’ubukungu ndetse no kongera ubukerarugendo hagati y’abanyarwanda n’abanya-Israel.

Uri yashimye Guverinoma y’u Rwanda na Perezida Kagame kuba baragiye bashyigikira Israel mu muryango w’Abibumbye, ashimangira ko bigaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Col. Joseph Rutabana, yashimye ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi. Yagarutse ku mateka yaranze FPR Inkotanyi ndetse n’ibyagezweho nyuma y’imyaka 24 Jenoside ihagaritswe.

Yavuze ku masezerano y’ubufatanye yagiye asinywa hagati y’ibihugu byombi nk’ay’ubufatanye mu biganiro bya politiki yasinywe muri Nyakanga 2016, ayo gukuriraho visa abafite pasiporo z’abadipolomate yasinywe ubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yasuraga u Rwanda muri Nyakanga 2016 n’andi.

Ambasaderi Rutabana kandi yavuze uburyo abashoramari benshi bo muri Israel bakomeje kugaragaza ubushake mu goshora imari yabo mu Rwanda.

Mu 2014 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika cyasinyanye amasezerano y’umubano na Israel. Ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire mu bya politiki n’ubukungu. Hari kandi n’ubufatanye mu bijyanye n’ubuhinzi, aho abanyeshuri bajya kwihugura muri Israel mu bijyanye nabwo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza