00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Kamena 2021 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Uyu muhango wabaye muri iki cyumweru, ku wa 24 Kamena 2021. Witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo muri Guinea Bissau, Namil Pinto Morgado n’abahagarariye Ambasade z’ibihugu bya Nigeria, Mali, Gambia, Afurika y’Epfo, Guinea Conakry, abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Abawitabiriye bafashe umunota wo kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanacanwa urumuri rw’icyizere cy’ahazaza. Banaganirijwe ku buryo umugambi wa Jenoside wateguwe, ukanashyirwa mu bikorwa.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau, Moise Sande, yagarutse ku mateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside yaranzwe na politiki mbi yo gucamo ibice abaturage bigishwa amacakubiri n’ivangura, guheza Abatutsi mu mashuri no mu mirimo, ubwicanyi mu bihe bitandukanye kugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside hashyizwe ingufu mu kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda n’ibyabo, uburenganzira bwa muntu, ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda n’ibikorwa by’iterambere bigamije imibereho y’Abanyarwanda n’iterambere rirambye.

Ijambo ry’Umuyobozi wari uhagarariye Guverinoma ya Guinea Bissau ryibanze ku gushima ubuyobozi bwiza bw’igihugu burangajwe imbere na Perezida Kagame. Yavuze ko kuri ubu u Rwanda ari intangarugero ku Mugabane wa Afurika n’ubwo rwaciye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abitabiriye uyu muhango kandi banasangijwe ubutumwa bw’urubyiruko bwibanze ku gukangurira abantu bose kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abayihakana n’abayipfobya.

Ibihe byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byahuriranye n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye uburyo byakorwagamo buhinduka. Mu bihugu byinshi byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe abantu bake aribo babashaga kugera aho ibikorwa byabereye.

Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Hacanwe urumuri rw'icyizere
Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .