Abanyarwanda baba muri Burkina Faso bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Gicurasi 2018 saa 11:56
Yasuwe :
1 0

Abanyarwanda baba muri Burkina Faso n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye ahitwa Espace Dieudonné mu Mujyi wa Ouagadougou ku wa 28 Mata 2018.

Uyu muhango wabanjirirwe n’urugendo rwo kwibuka no gucana urumuri rw’icyizere rushimangira ahazaza h’Abanyarwanda nyuma y’imyaka 24 igihugu kivuye mu icuraburindi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri Burkina Faso, Habiyaremye Fulgence, yagarutse ku nsanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24 iganisha ku “Kwibuka Twiyubaka.”

Ubutumwa bwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Burkina Faso, Stanislas Kamanzi, ufite icyicyaro mu Mujyi wa Abuja muri Nigeria bwatanzwe n’Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade bwagarutse ku gushimira abifatanyije n’Abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka.

Yashimiye abitabiriye uyu muhango wo guha agaciro inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, anashimangira ko kwibuka bitaharirwa Umuryango Nyarwanda gusa, ko ahubwo ari inshingano za buri wese, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi aho ariho hose ku Isi.

Abanyarwanda baba muri Burkina Faso ni ubwa mbere bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’umwanzuro w’Inteko rusange ya Loni yemeje ko taliki 7 Mata ari Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ku wa 23 Mutarama 2018, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki ya 7 Mata buri mwaka, ari “Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”, hahindurwa inyito yari isanzwe ikoreshwa n’uwo muryango ko ari “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” yari yarashyizweho n’umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003 bigatangira gukoreshwa mu 2004.

Ambasaderi Kamanzi yavuze ko uyu mwanzuro wakuyeho burundu urujijo ku nyito yari isanzwe ikoreshwa, yashoboraga guha urwaho abashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye Abanyarwanda batuye muri Burkina Faso gushyira hamwe muri byose, bagakora cyane kugira ngo biyubake kandi baheshe u Rwanda ishema aho bari hose.

Uwari uhagarariye Leta ya Burkina Faso, Ambasaderi Oumarou Soro, yashimiye Abanyarwanda bayobowe na Perezida Paul KAGAME kubera intambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge no mu miyoborere myiza ku ruhando rwa Afurika.

Yavuze ku butwari bw’abasore n’inkumi bari mu ngabo za FPR bahagaritse Jenoside aho amahanga yareberaga ibyabaga kuri za televiziyo.

Ambasaderi Oumarou yashimiye umubano mwiza uri hagati ya Burkina Faso na Leta y’u Rwanda hamwe n’abaturage b’ibihugu byombi.

Muri uyu muhango hakozwe n'urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abana bato bacanye urumuri rw'icyizere cy'ahazaza h'Abanyarwanda
Ambasaderi Oumarou yashimiye umubano mwiza uri hagati ya Burkina Faso n'u Rwanda
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda batuye muri Burkina Faso, Habiyaremye Fulgence, yasobanuye uko u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi runarushaho kwiyubaka
Abanyarwanda baba muri Burkina Faso bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwari uhagarariye Leta ya Burkina Faso, Ambasaderi Oumarou Soro (wambaye ishati yera) yakirwa n'Abanyarwanda baba muri iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza