Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Moscow bakoze umuganda washimangiye isura y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Mu rwego rw’ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyarwanda baba mu Burusiya bahuriye mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu Mujyi wa Zelenograd uherereye mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Umurwa Mukuru Moscow.

Ni igikorwa cyateguwe na Ambassade y’u Rwanda, umuryango w’abanyarwanda baba mu Burusiya ndeste n’inshuti z’u Rwanda.

Aganiriza abanyarwanda bitabiriye umuganda, Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yabashimiye ndetse abibutsa ko ukozwe mu rwego rwo gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’ibindi bikorwa byagiye bitegurwa na Ambassade y’u Rwanda, birimo umuhango wo kwibuka hamwe n’umugoroba wo kwibuka wateguwe n’umuryango w’abanyarwanda baba i Moscow.

Ambasaderi Mujawamariya afatanyije na Colonel Emmanuel Gashaija umudiplomate ushinzwe ibijyanye n’igisirikare muri Ambassade y’u Rwanda mu Burusiya, bongeye kwibutsa abanyarwanda bose ko bakwiye guharanira kugaragaza isura nziza y’u Rwanda aho baba no mu byo bakora byose. Abiga bakiga neza bagatsinda, abatuye bisanzwe nabo bakarushaho kuba intangarugero.

Aba badiplomate batangaje ko umuganda ari kimwe mu bikorwa biranga umwihariko mu iterambere ry’abanyarwanda, kandi ko kuwukorera mu Burusiya bitanga isura nshya y’u Rwanda ruharanira kwiteza imbere no kwishakamo ibisubizo by’ibibazo.

Abarusiya bitabiriye uyu muganda ni abibumbiye mu itsinda ry’inshuti z’u Rwanda rihagarariwe na Pasteur Pavel bakaba ari nabo bafashije abanyarwanda kubona agace ukorerwaho.

Ni umuganda waranzwe no gukora ibikorwa by’isuku no gutera ibiti dore ko hanatewe ibiti byitiriwe abanyeshuri b’abanyarwanda biga i Moscow bitabiriye uyu muganda.

Umujyi wa Zelenograd ubitse amateka menshi kuko ni hamwe mu habereye imirwano ikomeye mu rugamba ingabo za Leta z’abasoviyete zizwi nka Red Army zarwaniragamo n’ingabo z’aba-fasciste b’Abadage mu ntambara ya kabiri y’isi. Intsinzi y’abasoviyete niyo yizihizwa mu Burusiya no mu bindi bihugu byari muri USSR ku itariki ya 09 Gicurasi buri mwaka.

Abanyarwanda baba i Moscow hamwe n'inshuti z'u Rwanda zitabiriye umuganda
Ambasaderi Mujawamariya hamwe na Colonel Gashaija bari mu gikorwa cy'umuganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza